Siporo

Ariko ubundi igitego natsinze mwakibonye? - Iradukunda Betrand

Ariko ubundi igitego natsinze mwakibonye? - Iradukunda Betrand

Rutahizamu w’ikipe ya Mukura VS, Iradukunda Jean Bertrand avuga ku gitego yaraye itsinze ikipe Police FC cyatunguye benshi bitewe n’uburyo yagitsinzemo n’aho yagitsindiye, yavuze ko ari igitego cyiza ndetse ngo kitabaho.

Hari mu mukino w’umunsi wa 13, ikipe ye ya Mukura VS yanganyijemo na Police FC 2-2, igitego cya 2 cyatsinzwe na Bertrand.

Ubwo uyu mukino wari wabereye kuri Stade Regional wari ugeze ku munota wa 87, Iradukunda Jean Bertrand yaje gutsindira Mukura VS igitego cya 2, igitego buri muntu wese wari muri stade yemeye bitewe n’uburyo yagitsinzemo.

Ni umupira bateye muremure uragenda ugera mu rubuga rw’amahina rwa Police FC ahagana hepfo, Bertrand awururutsa neza ari kumwe na myugariro Omar utabashije kumuhagarika, areba uko umunyezamu Gahungu ahagaze ahita amutera mu ruhande rwa ruguru umupira uragenda ujya ahazwi nko muri 90.

Avuga kuri iki gitego, Bertrand yabajije abanyamakuru niba nabo bakibonye kuko ari igitego kitabaho.

Yagize ati"umupira bawuteye uza hejuru, ndawururutsa neza, ndeba uko umunyezamu ahagaze, yari ahagaze nabi mpita nywuhindura, ese mwakibonye? Ntabwo kibaho."

Akomeza avuga ko kuba yatsinze iki gitego akagitsinda ikipe nka Police FC yahozemo, ari ibintu byiza cyane, ngo Police FC ni ikipe yubaha ariko na none ngo ni akazi, agomba kwerekana ko n’ubwo yagiye muri Mukura VS atigeze asubira inyuma.

Bertrand igitego yatsinze ngo ntikibaho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top