Imyidagaduro

Ariel Wayz yahishuye ko ari mu rukundo

Ariel Wayz yahishuye ko ari mu rukundo

Umuhanzikazi nyarwanda Ariel Ways, nyuma yo gukatandukana na Juno Kizigenza yahishuye ko yasubiye mu rukundo.

Uyu muhanzi wakanyujijeho na Juno Kizigenza bakaza gutandukana ndetse bikanatera impaka nyinshi ku mbuga nkoranya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yasubiye mu rukundo.

Yagize ati “ndakeka ndi mu rukundo na none.”

Muri 2021 Juno Kizigenza na Ariel Ways bakanyujijeho mu rukundo baravugwa biratinda bitewe n’uburyo buri umwe yagaragarizaga mugenzi we amarangamutima ye, bakomeje kwinjira mu mitwe y’abakunzi babo ahanini bitewe n’ibikorwa byabo birimo n’amashusho basomana yagiye hanze yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo bakoranye "Away".

Baje gutandukana nabi kuko mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.

Byaje gutuma buri umwe ahimbira mugenzi indirimbo aho Ariel Wayz yashyize hanze indirimbo yise "Good Luck" cyangwa "Amahirwe Masa" iba igaruka ku muhungu yakunze ndetse agakora buri kimwe gusa ibyabo ntibikunde aho yamufashe nk’umwana bituma umukobwa bamwita umwasama, yemeje ko uyu musore yavuga ari Juno Kizigenza.

Juno we yasohoye iyitwa “Urankunda”, ntabwo yererura ngo avuge ko ari Ariel yaririmbye ariko muri iyi ndirimbo humvikanamo amazina y’uyu muhanzikazi.

Ariel Wayz yavuze ko yasubiye mu rukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Eric mugabo
    Ku wa 10-09-2022

    Bakomereze aho IMana ibibafashemo

  • Eric mugabo
    Ku wa 10-09-2022

    Bakomereze aho IMana ibibafashemo

IZASOMWE CYANE

To Top