Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya 2022-23.
Ni umukino buri ruhande ruba rwateguye rutifuza gutakaza uko byagenda kose kuko aba ari umukino ushobora kugira ingaruka zitari nziza.
Amakipe yombi agiye gukina APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports ari iya 5 n’amanota 33.
Umutoza wa Rayon Sports yicariye intebe ishyushye aho gutakaza uyu mukino bishobora no kumuviramo kwirukanwa.
Gusa iyi kipe amakuru meza ni uko izaba yagaruye muri 11 bamwe mu bakinnyi ba yo bari bamaze igihe bafite imvune nka kapiteni wa yo, Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Onana Léandre.
Ku ruhande rwa APR FC abakinnyi ba yo bose barahari na Prince Buregeya utarakinnye umukino wa Sunrise FC azaba yagarutse.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta mpinduka nyinshi izakora muri 11 uretse nka Ishimwe Anicet ushobora kuvamo hakinjiramo Manishimwe Djabel.
11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi
APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Niyibizi Ramadhan, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick
Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Onana Léandre, Ojera Joackiam, Luvumbu Heritier na Musa Esenu

Ibitekerezo
felix meddy
Ku wa 12-02-2023apr ntabwo ari umukeba wa rayon kuko umukeba wa rayon ni enyimba na yang apr niyo guhangana na za kiyovu sport nayo rayon ni ekipe mpuza mahanga abafana ba apr bagiye kumva imirindi yabafana ba rayon.
felix meddy
Ku wa 12-02-2023apr ntabwo ari umukeba wa rayon kuko umukeba wa rayon ni enyimba na yang apr niyo guhangana na za kiyovu sport nayo rayon ni ekipe mpuza mahanga abafana ba apr bagiye kumva imirindi yabafana ba rayon.
Issa
Ku wa 12-02-2023Rayon uyumunsi iraza gukora ibyo beshi batatekerezaga iratsinda
INNOCENT
Ku wa 12-02-2023ABOTURABA CAHOTWIGE NDERANKADO RONEYI NTAMBARA BITATUKIMWE BYIHUSEPE IBYISHIMO TURABIMENYE REYEKANDI MPAKA KUGIKOMBE NTAWUDU TANGIYE