Umutoza w’ikipe ya Etincelles, Bekeni avuga ko APR FC yaguye mu mutego bari bayiteze kuko ngo iyo ushaka gufata Inatre ugenda uyitega udutego twinshi ikasanga yafashwe.
Ibi yabitangaje nyuma yo kunganya na APR FC mu mukino w’umunsi wa 18 igitego 1-1, ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubera i Rubavu.
APR FC ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent, iki gitego cyaje kwishyurwa na Ramadhan ku munota wa nyuma.
Nyuma y’uyu mukino, Bekeni utoza Etincelles, yavuze ko ngo iyo ushaka gufata intare uyitega udutego twinshi ikisanga yatuguyemo, ngo na we nibyo yakoze cyane ko umupira yakinaga nta hantu wari ushushanyije kimwe mu byagoye APR FC.
Yagize atI“urabona iyo ugiye kwica nk’intare hari uburyo bwinshi ukoresha nk’imitego ukagenda uyitega ikaza ikagwa mu mutego ukayica, ni bwo buhanga umuntu akoresha. Ubundi iyo ufite ikipe nk’iyi ya Etincelles ifite abana batari bagira ubunararibonye ubaha icyizere ukababwira uti nimugenda, umupira ni ugutsinda, gutsindwa no kunganya, ariko nkanababwira ko gukina na APR FCC ari byiza kuruta gukina na Heroes kuko gukina n’abakinnyi bakurusha hari ibyo ubigiraho ukazamura urwego rwawe.”
Nyuma yo gutesha APR FC amanota 3 bakayagabana, Bekeni na Etincelles bari ku mwanya wa 9 n’amanota 22, ni mu gihe APR FC yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 42.

Ibitekerezo
Musoni
Ku wa 20-01-2020App turacyayir inyuma bibah mumukino ark nikomerez 👆