Ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje amakipe yaba yifuza umwe mu bakinnyi ba yo ko yajya ibanza kubugana mu rwego rwo kumenya neza ni ba uwo mukinnyi nta masezerano agifatanye n’iyi kipe hato umukinnyi atazabarira amafaranga bakagwa mu gihombo.
Ibi ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje nyuma y’uko havuzwe inkuru y’uko Rayon Sports yagerageje gusinyisha rutahizamu w’iyi kipe, Byiringiro Lague bikanga, ni mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko agifite amasezerano nk’uko visi perezida wa APR FC yabitangarije urubuga rw’iyi kipe.
Maj. Gen. Mubaraka Muganga yagize ati“ ndagira ngo mpumurize abakunzi ba APR FC bari bagize impungenge z’uko hari umukinnyi wayo bivugwa ko yaba yaregerewe n’indi ikipe imwifuza, ko uwo mukinnyi na bagenzi be bafite amasezerano ya APR FC”
Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwagiriye inama amakipe yagira umukinnyi yakwifuza muri iyi kipe ko yajya yegera ubuyobozi bwayo mbere yo kuvugisha umukinnyi.
Ibi ngo bizatuma bamenya niba uwo bifuza afite amasezerano cyangwa atayafite ndetse babe banayagura igihe bamwifuza cyane.
Indi nzira ishoboka ni iyo kubaza FERWAFA niba umukinnyi wifuzwa nta masezerano agifite.
Mu gihe amakipe ataba akurikije izi nama bagiriwe, yagwa mu gihombo kuko ashobora guhura n’umikinnyi ugifite amasezerano akabarira amafaranga y’ubusa bakagwa mu gihombo.
Bashimangiye ko kandi APR FC yiteguye kuba yarekura umukinnyi nk’uko yagiye ibikora mu myaka yatambutse aho yafashije andi makipe kwiyubaka inabatiza bamwe mu bakinnyi yareze, aho abagera kuri 79 banyuze mu biganza bya yo.

Ibitekerezo