APR FC ku minsi w’ejo izasinyana amasezerano yo kwamamaza uruganda rwa Azam Group rwo muri Tanzania mu gihe cy’imyaka 4.
Aya amasezerano azashyirwaho umukono ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020 ku cyicaro gikuru cy’uru ruganda mu Rwanda kiri i Masoro.
Azam ikaba yari mu biganiro n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse na Kiyovu Sports ariko ku ikubitiro ikaba igiye gutangira gukorana na APR FC, ni mu gihe mu minsi ya vuba na Kiyovu Sports bazahita basinyana.
Mu byo bumvikanye na APR FC muri aya masezerano azageza muri 2024 ni uko iyi kipe izajya yambara imyambaro iriho ikirango cy’uru ruganda, uru ruganda kandi rukazajya rwamamaza ibicuruzwa byarwo ku mikino APR FC yakiriye ndetse ikaba yahahacururiza ibinyobwa bitandukanye.
Uru ruganda kandi rukaba rwari rwifuje gukorana na Rayon Sports gusa ntibumvikana kuko iyi kipe isanzwe ikorana n’uruganda rwa Skol rukora ibisindisha kandi bo bakaba batabyemera.

Ibitekerezo
Eugene HAKORIMANA
Ku wa 16-01-2020Nibyiza cyane biradushimishije cyane Apr f.c oyeeeeeeeee
Eugene HAKORIMANA
Ku wa 16-01-2020Nibyiza cyane biradushimishije cyane Apr f.c oyeeeeeeeee