Umutoza wa Etincelles FC, Bekeni yavuze ko APR FC icyo irusha andi ari amafaranga naho si ikipe nkuru.
Ni nyuma yo gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ya 2025-26.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026, Iraguha Awadi yafunguye amazamu ku munota wa 29, Dusabimana Anselme ku munota wa 33 mu gihe APR FC yatsindiwe na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 6 w’inyongera w’igice cya kabiri.
Nyuma y’uyu mukino, Bekeni akaba yavuze ko kuba yatsinze APR FC bitavuze ko yatsinze ikipe nkuru ahubwo yatsinze ikipe ifite amafaranga.
Ati "APR FC irakize ariko ntabwo ari ikipe nkuru. Ifite amafaranga ariko si nkuru ku buryo abantu bari kuvuga ngo irajya gutsinda uko yishakiye."
Uyu mutoza mbere y’umukino yari yavuze ko ari butsinde, aho nyuma yawo yagize ati "Wabonye nakubeshyaga? Wimbaza icyo nari nizeye ahubwo mbaza ibanga nakoresheje, ibanga nta rindi twasanze ikipe iri habi ni nk’uko umurwayi arwara akajya mu Kigo Ndeberabuzima, ku Bitaro by’Akarere yagera i Kanombe akahasanga umuganga mwiza akamuvura, ni byo byabaye."
Gutsinda uyu mukino APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 52 mu gihe Etincelles FC ari iya 16 n’amanota 25.
Indi mikino yabaye Mukura VS yatsinze Al Merrikh SC 1-0, Gicumbi FC itsinda AS Muhanga 2-0.

Ibitekerezo
Dushimirimana
Ku wa 18-04-2026Bekeni iryoavuganiryo
Hh
Ku wa 18-04-2026Yakoze cyane rwose kuyihonda ikipe ifite amafrw ariko itari nkuri