Imyidagaduro

Anita Pendo yavuze amagambo akomeye ku mugabo batandukanye

Anita Pendo yavuze amagambo akomeye ku mugabo batandukanye

Umunyamakuru Anita Pendo yifurije ishya n’ihirwe Ndanda Alphone, umugabo batandukanye mu gihe bamwe bakekaga ko hagati yabo hari inzigo.

Anita Pendo ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru na Ndanda ukinira AS Kigali batandukanye mu mezi ya nyuma ya 2018. Icyo gihe ntibigeze bavuga icyasenye umubano wabo.

Kuva Anita yatandukana na Ndanda, abenshi bibwiraga ko hagati yabo umuriro waka. Anita ukunda kwiyita ‘Umukobwa wirwanyeho’, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2019, yifurije isabukuru y’amavuko Ndanda akoresha amagambo amushimagiza bitungura bamwe.

Yanditse kuri Instagram agira ati “Isabukuru nziza ku mubyeyi w’abahungu banjye, ndakwifuriza ibyiza, amahirwe, iterambere, imigisha, amahoro no kurama.Tiran na Ryan nubwo bataramenya kuvuga ariko ndabizi ko bakwifuriza ibyiza gusa.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Anita yabaye nk’utebya abwira abamukurikira ati “Ubu butumwa bwanditswe na Tiran na Ryan nabatije telefone.”

Anita Pendo na Ndanda Alphonse batangiye kuvugwa mu nkuru zashimangiraga ko bakundana mu mpera za 2016 gusa baza kubihamya mu 2017 ndetse bemeza ko babana, hashize umwaka umwe bahise batandukana.

Mu minsi yashize, mbere gato y’uko abyara yashwanye na Ndanda Alphonse bafitanye abana babiri. Mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru Isimbi.rw, yavuze ko ibi atagishaka kubivugaho kubera umutekano w’urubyaro rwe.

Ati “Nanze kubivugaho cyane, kuko uburyo bwose nabivugamo bwose, hari ishusho y’ibyo ntashaka kuvuga bitewe n’umutekano w’abana banjye. Ariko, icyo nzi ni uko ameze neza, meze neza n’abana bameze neza. Iteka azaba papa w’abana banjye, kandi ntibimbabaje, biranshimishije […] Nzakomeza mwubahe, mukunde.”

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top