Imyidagaduro

Anita Pendo yakaniye ko agomba gukora ubukwe (Video)

Anita Pendo yakaniye ko agomba gukora ubukwe (Video)

Anita Pendo, umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda yagarutse mu kazi nyuma y’igihe atagaragara kubera gutwita.

Anita yasubiye mu kazi asanzwe akora k’ibiganiro kuri Magic FM, kuyobora ibitaramo no kuvanga umuziki.

By’akarusho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018 we na Dj Fabiola bazavanga umuziki muri Diamond Club mu Mujyi wa Huye.

Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru ISIMBI, Anita Pendo yavuze ko nyuma yo kwibaruka ameze neza ndetse ko yagarukanye imbaraga.

Mu minsi yashize, mbere gato y’uko abyara yashwanye na Ndanda Alphonse bafitanye abana babiri. Ibi ngo ntagishaka kubivugaho kubera umutekano w’urubyaro rwe.

Ati “Nanze kubivugaho cyane, kuko uburyo bwose nabivugamo bwose, hari ishusho y’ibyo ntashaka kuvuga bitewe n’umutekano w’abana banjye. Ariko, icyo nzi ni uko ameze neza, meze neza n’abana bameze neza. Iteka azaba papa w’abana banjye, kandi ntibimbabaje, biranshimishije […] Nzakomeza mwubahe, mukunde.”

Anita Pendo kandi ashimangira ko agomba kuzakora ubukwe kuko yizera ko ari “Inzozi za buri mukobwa ni ukwambara iriya kanzu y’umweru, ukajya hariya bagafotora, ukambara ya mikenyero ugasohoka baririmba baguherekeje.”

Yongeraho ati “Ni ikintu cyiza kandi ntabwo nkirwanya kuko nemera umuco nk’uko gahunda ziba zipanze. Nubwo hari ibyo nasimbutse ariko nemera ko biba bikwiye kugenda gutyo, buri mukobwa wese agakora ubukwe.”

“Njyewe ndabizi neza ko nzabukora […] Ibintu byose ni ukubipanga kandi nizeye ko mu byo ngenderaho mu buzima gukora ubukwe birimo.”

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA ANITA PENDO:

Iyo ari kumwe n’abana be, ngo aba yiyumva ‘nk’umuntu uyoboye Isi’. Ati “Ibyishimo biba biri ku rundi rwego, cyane cyane iyo ufite utangiye kuvuga, muganira, mba numva mfite ibyishimo ntasobanura.”

Anita Pendo na mugenzi we Dj Fabiola, ubu bahugiye ku rugendo rw’ibitaramo by’umuziki bazakorera hirya no hino mu gihugu mu kwerekana ko n’abagore bashoboye uyu mwuga.

Anita Pendo avuga ko atewe ishema rikomeye n'abana yabyaye
Dj Anita Pendo na Fabiola bagiye gufatanya mu bitaramo bizenguruka igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top