Imyidagaduro

Andi mafoto y’ubukwe bwa Platini P utabonye

Andi mafoto y’ubukwe bwa Platini P utabonye

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys ariko usigaye akora wenyine, Platini P yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Olivia.

Basezeranye tariki ya 6 Werurwe 2021, basezeranira mu murenge wa Remera muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Bakaba barafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’umwaka umwe bakundana, Olivia asanzawe yiga muri Kaminuza y’abadive ya AUKA.

Ubukwe bwaba bombi bikaba bivugwa ko buzaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Mata 2021.

Kuva muri 2017 yatandukana na Ingabire Diane, ntabwo yigeze avugwa cyane mu rukundo cyane ko no mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI yahakanye ko nta mukunzi afite, muri 2019 ubwo byavuzwe ko ari mu rukundo na Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019 ariko aza kubitera utwatsi.

bicaye mu murenge bategereje ko Gitifu abasezeranya akababwira ko bamaze kuba umwe
Baba yemeye cyaha ati "abakobwa bari bategereje ko hari nzababwira muba mwihanagura"
Ishimwe Clement umugabo wa Knowless(ibumoso) ni we wari wabaye parrain Paltini P
Umuhanzikazi Knowless na we yari yabukereye
Platini yamusezeranyije ko ntaho azajya amusize
Olivia yibutse ko yabaye uwa Baba yumva yakwisekera
Ku munsi wabo bari bashyigikiwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top