Amwe mu mateka ya Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi akaba amaze imyaka 5 yitabye Imana
Imyaka 5 irashize Ndikumana Hamad Katauti wakiniye ikipe y’igihugu akanayibera kapiteni yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yari yaranakiniye yitabye Imana.
Yitabye Imana asize umwana w’umuhungu, Ndikumana Krish yabyaranye na Irene Uwoya umukinnyi wa filime muri Tanzania wamamaye nka Oprah bakoze ubukwe muri 2008 bakaza gutandukana muri 2013.
Hamad Katauti yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi tariki 5 Ukwakira 1978. Ni imfura mu muryango w’abana batanu; mu mabyiruka ye akaba yarakundaga ruhago nubwo yaje kuvamo myugariro w’agatangaza ariko yatangiye akina hagati mu kibuga .
Ubwo yakinaga muri Inter FC (mbere yo mu 1998) yo mu Burundi nibwo umutoza yamuhaye inshingano zo gutangira gukina ku ruhande ndetse ngo nibwo yatangiye kwigaragaza nk’umuhanga agakinishwa kuri 2 cyangwa kuri 3 kuko yakinishaga amaguru yombi.
1998-99 yakiniye Rayon Sports, amakipe yo ku mugabane w’u Burayi arimo RSC Anderlecht(2001-2002), KV Turnhout (2000-2001), KV Mechelen (2002-2003), KAA Gent (2002
3-2005) zo mu Bubiligi, APOP Kinyras Peyias FC (2005-2006), Nea Salamina (2006-2007), Anorthosis Famagusta FC (2007-2008), AC Omonia (2008 -2009) na AEL Limassol (2009-2010) zo muri Cyprus.
Kimwe mu bintu byamushimishije akinira Rayon Sports ni igikombe cya CECAFA bakuye Zanzibar ni mu gihe yababajwe n’ibitego 3-0 APR FC yabatsinze ubwo yakiniraga Rayon Sports.
Ikindi yatangaje cyamushimishije ni itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 u Rwanda rwabonye, kikaba n’igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye.
Yigeze gutangaza ko abakinnyi babiri babaga bari kumwe mu ikipe y’igihugu akumva aratuje ari Mafisango Patrick (yitabye Imana muri 2011) ndetse na Olivier Karekezi.
Icyo gihe yagize ati "Olivier namugiriraga icyizere cyane na Mafisango, n’abandi bose uretse ko abo babiri byabaga ari akarusho.”
Muri 2017 ni bwo yaje kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports aho yakoranaga na Karekezi Olivier bakinanye mu ikipe y’igihugu.
Ndikumana Hamad Katauti wakuze agendera kure cyane abakobwa, yaje guhura na Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muru Sinema ya Tanzania maze barakundana ari nako muri 2008 baje gukora ubukwe.
Urugo rwa bo rwaje gusenyuka muri 2013 ubwo umwe yacaga ukwe undi ukwe, hari nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Ndikumana Krish.

Ibitekerezo