Siporo

Amashusho ya Samuel Eto’o akubita umunyamakuru yaciye ibintu (VIDEO)

Amashusho ya Samuel Eto’o akubita umunyamakuru yaciye ibintu (VIDEO)

Hagiye hanze amashusho y’umunyabigwi wa Cameroun mu mupira w’amaguru akanaba perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, Samuel Eto’o Fils arimo akubita umunyamakuru.

Ni amashusho yafashwe ejo hashize nyuma y’umukino Brazil yasezereyemo South Korea iyitsinze 4-1 ihita igera muri ¼.

Eto’o agaragara hanze ya stade yabereyeho umukino arimo agenda afata amafato n’abafana babyifuzaga kuko ni umwe mu bagabo bubashywe mu mupira w’amaguru ku Isi kubera ibigwi yakoze aho yanakiniye amakipe akomeye nka FC Barcelona.

Uko yagendaga yifotoza n’abafana, yaje kugaragara arimo yirukankana umunyamakuru ufite camera ashaka kumukubita, abo bari kumwe bagerageje gufata Eto’o ariko aza kubanyura mu rihumye amukubita umugeri.

Nta byinshi byatangajwe ku mvano y’uku gubita umunyamakuru ariko amakuru avuga ko uwakubiswe ari umunyamakuru ukomoka muri Algeria.

Bivugwa ko uyu munyamakuru wo muri Algeria wagiye mu gikombe cy’Isi afite gahunda yo gusebya Cameroun kuko Algeria ivuga ko Cameroun yagiye mu gikombe cy ‘Isi isezerewe Algeria ariko bakavuga ko bayibye cyane.

Ngo uyu munyamakuru nyuma yo guhura na Eto’o nyuma y’umukino wa Brazil na South Korea yashotoye Eto’o na we kwihangana biramunanira ari bwo yahise amukubita.

Samuel Eto'o yakubise umunyamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top