Amarangamutima ya rutahizamu Emeran Noam ugiye gukinira Amavubi bwa mbere
Rutahizamu wa FC Groningen, Emeran Noam nyuma yo kwemera gukinira u Rwanda yavuze ko yishimiye bikomeye kuba agiye gukinira igihugu cye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 ni bwo umutoza, Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 24 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti Tanzania na Comores mu kwezi gutaha.
Ni imikino izabera muri Maroc mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu bakinnyi bahamagawe, habayemo gutungurana maze rutahizamu wari umaze iminsi yifuzwa n’u Rwanda, Emeran Noam agaragaraho.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emeran Noam akaba yavuze ko yishimiye guhamagarwa mu Mavubi.
Ati "Mfite amarangamutima menshi, ni iby’agaciro gakomeye, kuba ninjiye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Guhagararira igihugu cyanjye ni icyubahiro cya nyacyo, intangiriro y’urugendo rushya tuzandikina twese n’ishyaka, gukora cyane no gushyira hamwe."
Noam akaba urugendo rwe rwa ruhago yararutangiriye mu bato ba Entente Sannois Saint-Gratien kuva 2011-17 ari bwo yajyaga mu bato ba Amiens zose zo mu Bufaransa, yamazemo imyaka 2 ahita ajya muri Manchester United mu Bwongereza, yavuyemo 2023 ari bwo yajyaga mu mu Buholandi mu ikipe ya FC Groningen.
Kuva muri Gashyantare 2026 akaba yari intizanyo ya FC Groningen muri FC Emmen ikina mu cyiciro cya kabiri, akaba yarasoje intizanyo yasubiye muri FC Groningen.
Noam Fritz Emeran akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibitekerezo
Hagenimana Alexis
Ku wa 27-05-2026Dukunda amakuru
Mutugezaho