Siporo

Amakipe 16 yageze muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yamenyekanye

Amakipe 16 yageze muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yamenyekanye

Amakipe 16 agomba gukina imikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yamaze kumenyekana aho amakipe nka APR FC, Kiyovu Sports na Police FC ziyongereye ku makipe arimo Rayon Sports n’andi yari yabonye itike ku munsi w’ejo hashize.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasozwaga imikino yo kwishyura mu ijonjora rya mbere.

APR FC yasezereye Rwamagana City ku giteranyo cy’ibitego2-1, Police FC isezererwa na Gicumbi FC nyuma yo kunganya 1-1, Kiyovu Sports ikaba yasezereye Etoile del’Est ku gitego 1-0, Bugesera isezera Vision ku bitego 5-2 ni mu gihe Marines yasezereye Etincelles ku bitego 3-1.

Imikino yari yabaye ejo Rayon Sports yasezereye AS Kigali kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko imikino 2 banganyije 1-1. Mukura yasezereye Unity ku bitego 5-0, Gasogi isezerera Hope ku gitego 1-0 naho Intare zisezerera Interforce 4-1.

Bivuze ko amakipe 10 yabonye itike ya 1/8 ari Rayon Sports, APR FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Marines FC, Bugesera, Mukura VS, Intare FC na Espoir FC yagombaga gukina na Sunrise ariko ikaba yarikuye mu irushanwa.

Gusa aya makipe akaba yiyongereyeho amakipe 6 yatsinzwe neza ’best losers’ yuzura 16 agomba gukina 1/8.

Ayo makipe ni AS Kigali, Etoile del’Est, Hope, Police FC, Etincelles na Rwamagana City.
Tombora y’uko amakipe azahura ikaba igiye kuba mu kanya kuri Stade Regional Nyamirambo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top