Siporo
Amakipe 16 niyo azakina irushanwa ribanziriza shampiyona ya Baskteball
Yanditswe na
Ku wa || 179
Irushanwa ribanziriza shampiyona ya basketball umwaka w’imikino wa 2019-2020 ’BK Pre-Season Tournament’, rizatabirwa n’amakipe 16 arimo 11 y’abagabo na 5 y’abagore.
Ni irushanwa riteganyijwe kuzatangira tariki ya 5 kugeza tariki ya 14 Ukuboza 2019, rikazakinwa n’amakipe azakina icyiciro cya mbere.
Amakipe yose azakina icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020, azitabira iri rushanwa uretse IPRC Kigali na Rusizi mu bagbo ndetse na Vision na Rwaza mu bagore.
Amakipe azitabira iri rushanwa, mu bagabo harimo; REG, Patriots, UGB, UR-Huye, Espoir, RP Musanze, APR, RP-IPRC Huye Shoot for the Stars, Trente Plus na Tigers
Mu bagore ni; APR, The Hoops, Ubumwe, RP-IPRC Huye na UR Huye.
Dore uko amakipe agabanyije mu matsinda n’uko azahura
Patriots na REG zishobora kongera guhura mbere ya shampiyona

Ibitekerezo