Siporo

Amakipe 15 agiye guhatana mu irushanwa ry’umusoreshwa

Amakipe 15 agiye guhatana mu irushanwa ry’umusoreshwa

Ku nshuro ya kabiri ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" n’ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro "RRA" hateguwe irushwanwa ryo gushimira abasora "Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament”.

Iri rushanwa rikaba riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2022 aho rizitabirwa n’amakipe 8 mu bagabo na 7 mu bagore yose akaba ari ayo mu cyiciro cya mbere.

Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yavuze ko kuba bamaze umwaka bashishikariza abantu gusora ko rero igihe kiba kigeze ngo hagire ababishimirwa.

Ati" Tuba tumaze umwaka mu gihe cyo gutanga umusoro, aho tuba twarazengurutse mu bice byose by’igihugu dukusanya imisoro. Iki rero kiba ari cyo gihe kugira ngo tumurikire abanyarwanda, umusoro watanzwe n’uburyo watanzwemo."

Yavuze kandi ko abakunzi ba Siporo na bo bakwiye kumenya agaciro ko gusora, ndetse banabishishikariza abandi ari yo mpamvu bategura iri rushanwa cyane ko umusoro ufite uruhare mu kubaka u Rwanda by’umwihariko muri siporo aho ugira uruhare mu kubaka ibibuga byo gukiniraho, Ibitaro (byo kuvura abakinnyi), Imihanda n’ibindi.

Ibibuga bizakira iyi mikino, ikibuga cya Kimisagara kizakinirwaho n’abagore mu mikino y’amatsinda, Wellspring Academy Nyarutarama kizakinirwaho n’abagabo mu majonjora, n’aho imikino ya kimwe cya kabiri n’imikino ya nyuma ibere muri Kigali Arena Arena ku Cyumweru. Kwinjira kuri iyi mikino ni ubuntu.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, mu bagabo Gisagara VC niyo yaryegukanye itsinze APR VC, mu bagore RRA iba iya mbere itsinze UVC. 

Uwitonze Paulin yavuze ko igihe kiba kigeze ngo abasoze neza bashimirwe
Ni mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku munsi w'ejo hashize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top