Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko, yaraye arushinganye na Nkuze Issa bamaze igihe bakundana, ni nyuma y’umuhango wo gusezerana mu Musigiti wabaye mu buryo bw’ibanga.
Tariki ya 30 Kanama 2019, ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Umuganwa Sarah, i Kayonza aho avuka, akaba yarakowe ibihumbi 700.
Mu minsi ishize, uyu mukobwa na Issa bakaba barasezeranye imbere y’Imana mu Musigiti, bikaba byarabaye mu buryo bw’ibanga.
Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Nzeri 2019, ni bwo ubukwe bwe bwabaye aho iwabo w’umukobwa baba bahekeye umuryango w’umuhungu bakabashyira umugeni babasabye, benshi bakunda kubyita Reception (Kwiyakira).
Ubukwe bwe bwabereye i Shyorongi muri Kanyinya Hills Hotel. Ababutashye bageraga ku ijana, bari biganjemo imiryango yombi, inshuti magara za Sarah, abo bakinana muri Seburikoko n’abandi.
Abakinnyi ba sinema batashye ubukwe bwe harimo Seburikoko(papa we muri filime ya Seburikoko), Samusure(yari MC ndetse yanaririmbiye abageni), Kibonke, Saphine Kirenga, Mustapha(asigaye akina muri City Maid), Fofo ukina muri Papa Sava, Ndimbati, Nyiramana wo muri Seburikoko, Assia wo muri Seburikoko n’abandi.
Abakinnyi bakinana na we muri Seburikoko bakaba baramuhaye inka.
Mu ijambo rye, Seburikoko akaba na papa we muri filime ya Seburikoko, yavuze ko bamaranye imyaka ine kandi yababereye umwana mwiza.
Yagize ati"Sarah rero yaje adusanga muri 2016 aje mu muryango wo kwa Seburikoko, ntabwo yigeze atugora, urumva muri iyo myaka hafi ine tumaranye ni uko twamushimye kandi na we yadushimye, hari abatunanira bakagenda burundu ariko kuri we kuba ishize ni uko twamushimye kandi na we yadushimye."
Seburikoko, Sarah yamenyekanyemo nka Mutoni, ni filime y’uruhererekane inyura no kuri televiziyo Rwanda.
Reba hano ubukwe bwa Mutoni
)
Ibitekerezo
Niyonsenga
Ku wa 16-09-2019batweretse urugero rwiza natwe tugomba gukurikiza nkatwe tukirabasore