AMAFOTO: Uwahoze ari umunyezamu wa APR FC yasezeranye imbere y’amategeko
Ntaribi Steven wahoze afatira ikipe ya APR FC yasezeranye imbere y’amategeko na Ndizeye Umwali Gretter bagiye gushyingiranwa mu mpera z’iki cyumweru.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo Ntaribi Steven na Gretter basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko hakaba hagiye gukurikiraho indi mihango y’ubukwe nko gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.
Biteganyijwe ko ubukwe buzaba tariki ya 5 Ukwakira 2019, Gusaba no Gukwa saa 9:00’ mu busitani bw’i Gahanga ’Bliss Garden’, saa 15:00’ gusezerana imbere y’Imana muri Regina Pacis i Remera ni mu gihe nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa muri Olympic Hotel Kimironko.
Tariki ya 27 Nyakanga 2019, Ntaribi yashyize ivi hasi maze asaba Gretter ko yazamubera umugore, bakaba bagiye kubana nyuma y’imyaka 3 bakundana.
Ntaribi Steven ubu arimo gukiruka imvune, yatandukanye n’ikipe ya APR FC muri Kamena 2019, akaba yari yayigezemo muri 2015. Yakuriye mu ishuri ry’igisha umupira rya FERWAFA, yavuyemo ajya mu Isonga FC, yatandukanye na yo muri 2013 agiye muri Police FC.

Ibitekerezo
nshimiye felicien
Ku wa 4-10-2019yesu ashimwe uyu mugabo igitekerezo yagize nicyiza kuko yanyuze munzira zemewe ni imana ndetse n,amategeko ni pastar E.A.R