Imyidagaduro

AMAFOTO: Uburwayi bwa Zari bwafashe na mama wa Diamond

AMAFOTO: Uburwayi bwa Zari bwafashe na mama wa Diamond

Benshi babifashe nk’indwara y’ubwirasi yafashe umuherwekazi w’umugande Zari wabyaranye na Diamond abana babiri, uburyo yifotoreza ku modoka zihenze kandi atandukanye mu rwego rwo kurisha umutima abanzi be, ibi nibyo mama wa Diamond na we yadukanye.

Uku kwifotoza agashyira amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekana ko afite imodoka nyinshi, abatanzaniya benshi ntibabikundaga, kuko ngo byagaragazaga ko abirataho.

Ibi nibyo batangiye kuvugwa kuri mama wa Diamond nawe watangiye gushyira hanze amafoto menshi yifotoreje ku modoka zihenze kandi nyinshi.

Amakuru avuga ko ibi abikora mu rwego gucecekesha abantu bagenda bavuga amagambo menshi ku muryango we.

Izi modoka bivugwa ko yaziguriwe n’umuhungu we, Diamond Paltnumz cyane ko ari inshuro nyinshi yagiye asenga Imana ngo mama we ntazapfe vuba azabanze arye ku mafaranga yakoreye.

Muri izo modoka harimo BMW-X6, imodoka 3 zo mu bwoko bwa Toyota, Toyota Land Cruiser V8, Toyota Noah na Toyota RAV 4.

Asigaye yifotoreza ku modoka zihenze

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 25-10-2019

    Igitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 24-10-2019

    Enjoy rata, ubuzima nibuto

IZASOMWE CYANE

To Top