Imyidagaduro

AMAFOTO: NE-YO yageze i Kigali ibyishimo ari byose aha isezerano abanyarwanda

AMAFOTO: NE-YO yageze i Kigali ibyishimo ari byose aha isezerano abanyarwanda

Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo mu muziki yaraye ageze mu Rwanda aho aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina kizaba ku munsi w’ejo, yavuze ko ari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda ngo n’ubwo yagowe n’urugendo yiteguye gushimisha abanyarwanda.

Mu byumweru bishize ni bwo RDB yatangaje ko icyamamare ku isi mu muziki Ne-yo azataramira abanyarwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina.

Ne-yo ni umuhanzi w’umunyamerika, umwanditsi, umukinnyi wa filime, ndetse akaba anatunganya umuziki, yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ’Miss Independent’, ’So Sick’, ’Sexy love’ n’izindi.

Yageze mu Rwanda ku isaha ya saa saba z’ijoro ari kumwe n’itsinda rye ndetse n’abamurindiye umutekano.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yagize urugendo rurerure kandi akaba aniteguye gushimisha abanyarwanda.

Yagize ati “Rwari urugendo rurerure. Ndi hano kugira ngo mpagirire ibihe byiza n’abanyarwanda. Igitaramo kizaba ari cyiza kandi ari agatangaza kuri buri wese.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo ari inshuro ya mbere agiye gukorera igitaramo mu Rwanda yasezeranyije abanyarwanda ko azabaha ibintu byiza.

Yagize ati" Ni ku nshuro ya mbere ngiye kuririmbira i Kigali, nzaririmba ndetse mbyine, mfite byinshi nzakora. Mpora niteguye rwose kandi bizaba ari ibihe by’umunezero.”

Ne-yo ari mu bantu bari bwite amazina abana b’Ingagi, nyuma akazahurira n’abahanzi b’abanyarwanda ku rubyiniriro barimo Meddy, Bruce Melody, Charly na Nina ndetse na Rider Man mu gitaramo kizabera Kigali Arena ku wa 07 Nzeri 2019. 

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

Ne-yo ni umuhanzi w’imyaka 39 watangiye umuziki mu mwaka wa 1998, yasohoye album nyinshi zitandukanye harimo ‘In My Own Words 200’, ‘Beacause of you’,
‘Year of the Gentleman’ ndetse n’izindi nyinshi, yagiye anakina mu mafilime yakunzwe atandukanye harimo nka World of Dance.

Ibyishimo byari byose
Ageze ku kibuga cy'indege
Aganira n'itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • LIL
    Ku wa 6-09-2019

    ARIKO NAMWE MURABESHYA DA, KU BINTU NATWE TUZI, UBU SE NE-YO ARI MU KIGERO

    CYA CHRIS BROWN NONEHO?????,

    NEYO YAVUTSE TARIKI 18/10/1979(age 39 years)mubikosore rwose!!!

IZASOMWE CYANE

To Top