AMAFOTO: Ne-Yo akoreye amateka i Kigali, Meddy apfunyikira abanyarwanda mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame
Mu gitaramo gisoza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingangi, umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo wari utaramiye abanyarwanda ku nshuro ya mbere, yeretswe urukundo rudasanzwe aho yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka, ni mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame.
Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye igitaramo cyo Kwita Izina, cyabereye muri Kigali Arena kikaba ari nacyo gitaramo cya mbere cyari kibereyemo, cyari cyatumiwemo igihangaje ku Isi mu muziki, Ne-Yo aho yafatanyije na Meddy na we ukorera umuziki we muri Amerika.
Uretse aba bahanzi kandi hari hatumiwe Riderman, Bruce Melody ndetse n’itsinda rya Charly na Nina.
Ku rubyiniro habanjeho abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo aho baririmbye indirimbo zitandukanye nka; ’On The Low’ ya Burna Boy, ‘Sorry’ ya Justin Bieber, ‘Joromi’ ya Simi, ‘Case’ ya Teni n’izindi z’abahanzi bakomeye.
Baririmbye kandi indirimbo z’umuhanzi nyarwanda ugezweho muri iyi minsi, Bushali The Trigger zirimo ‘Tsikizo’, ‘Ku Gasima’, ‘Ni Muebue’.
Saa 21h zibura iminota 10 ni bwo itsinda ry’abakobwa babiri(Charly na Nina) ryageze ku rubyiniro, aba bakobwa bagezweho muri iyi minsi basusurukije abantu wabonaga ko bishimiwe cyane. Baririmbye indirimbo zabo zirimo; ‘Zahabu’, ‘Nibyo’, ‘Agatege’ n’izindi.
Bruce Melody ni we wakurikiye aba bakobwa, yinjiriye ku ndirimbo ye yakoranye na Sunny yitwa ’Kungola’, yanaririmbye n’izindi nka; ‘Ntundize’, ‘Complete Me’ Tuza’, ‘Umuhungu wa Muzika’ ye na Fireman, ‘Twarayarangije’, ‘Ama Back’ ye na Jay C, ‘Ikinya’, ‘Nta Kibazo’.
Uyu musore na we yishimiwe cyane n’abakunzi be kuko yagiye aririmbana nabo ndetse buri uko asoje indirimbo ye bamuhaga amashyi.
Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman mu muziki, yinjiye ku rubyiniro saa 21:45’, uyu muraperi yakiriwe n’urufaya rw’amashyi y’abakunzi be.
Yinjiriye ku ’Inyuguti ya R’ akomeza n’izindi zirimo Umwana w’imuhanda’ ‘Ikinyarwanda’, ‘Polo’, ‘Abanyabirori’, gusa uyu muhanzi n’ubwo yishimiwe n’abantu benshi yavuze ko atameze neza, ngo ararwaye ndetse cyane.
Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu mbyino yinjiye ku rubyiniro, abafana batangira kuririmba indirimbo yitwa ‘Murera’ yamamaye ikunda gukoreshwa n’abantu mu birori bizihiwe.
Hakurikiyeho umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy, uyu muhanzi yakiriwe n’amashyi menshi y’abafana be gusa ibyo bari biteze sibyo babonye kuko uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro kubera umwanya aririmbye indirimbo 4 gusa biba ngombwa ko abantu bakomeza gusakuza basaba ko uyu muhanzi yagaruka.
Meddy yahereye ku ndirimbo ‘Sibyo’, “Nta wamusimbura” na “Slowly” maze ahita ava ku rubyiniro ibintu bitakiriwe neza n’abafana kuko bari bagifite inyota yo kumubona.
Gusa uyu muhanzi yanaririmbye Everthing yakoranye na Uncle Austin watunguranye akamusanga ku rubyiniro bagafatanya kuyiririmba.
Saa 23:45’, umuhanzi nyamukuru Ne-Yo yari ageze ku rubyiniro maze ibintu bihindura isura.
Akigera ku rubyiniro abantu ibihumbi n’ihumbi bose bahise bahaguruka bamwakirana yombi ubona ko bari bamwiteguye.
Uyu muhanzi na we ntiyabatengushye kuko yabahaye umuziki bakanyurwa, yahereye kuri Let’s Go akurikirazaho She Knows nyuma yayo aririmba Miss Independent nk’imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane mu Rwada aho abantu bose bamufashije kuyiririmba.
Bitunguranye Perezida wa Repebulika, Paul Kagame yitabiriye iki gitaramo aho yakurikiranye Ne-Yo asusurutsa abanyarwanda.

Ibitekerezo
khushi
Ku wa 17-09-2019rek d!nubundi ntagishya kuko asanzwe atubihiriza keretse the ben niw uryoshy 2.
congs THE BEN.
Mahoro
Ku wa 8-09-2019Wow sha ubanza ikigitaramo cyarikiryoshye rwose, Isimbi mwakoze kuhatubera
Mahoro
Ku wa 8-09-2019Wow sha ubanza ikigitaramo cyarikiryoshye rwose, Isimbi mwakoze kuhatubera
nsanzimana faustin
Ku wa 8-09-2019Andika Igitekerezo Hano byari byiza cyane kubwange numvaga naharara kuko meddy yaduhereje bamutwaye tukimukeneye. gusa ibintu byari uburyohe.
Nsabimana Aime Oscar
Ku wa 8-09-2019Ubutaha bazareke dutumire Cardi B cyangwa David Guetta
Nsabimana Aime Oscar
Ku wa 8-09-2019Ubutaha bazareke dutumire Cardi B cyangwa David Guetta