Siporo

AMAFOTO: Kantore Sandra ’Do Me’ wa APR yamaze kubagwa imvune y’ivi

AMAFOTO: Kantore Sandra ’Do Me’ wa APR yamaze kubagwa imvune y’ivi

Kantore Sandra uzwi nka Do Me, umukinnyi w’ikipe ya APR y’abagore mu mukino wa basketball ’APR WBBC’ yamaze kubagwa imvune y’ivi ry’ibumoso aho biteganyijwe ko azamara igihe kingana n’amezi 6 hanze y’ikibuga.

Uyu mukobwa wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, yari afite imvune mu ivi ry’ibumoso yagiriye muri shampiyona.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo yabazwe, bikaba byarabereye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal tariki ya 28 Ugushyingo 2019.

Nyuma yo kubagwa abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"ndashaka gufata uyu mwanya nkashimira Imana kuba yarahabaye, umuryango wanjye, ikipe yanjye, inshuti zanjye, abafana banjye, buri kimwe cyagenze neza. Igisigaye ni ugukira ubundi nkasubira mu kazi, mwarakoze mwese kunsengera."

Biteganyijwe ko agomba kumara hanze igihe kingana n’amezi 6 akabona kugaruka mu kibuga gukina.

Ubwo yari amaze kubagwa
Nyuma yo kubagwa azamara amezi 6 hanze y'ikibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top