AMAFOTO: Bushali na Slum bakunzwe mu njyana ya Kinyatrap batawe muri yombi bazira urumogi
Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali na mugenzi we Slum Drip bamaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap cyane cyane mu ndirimbo bise “Nituebue” batawe muri yombi hamwe n’abandi bakobwa babiri bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 ni bwo aba basore batawe muri yombi bari kumwe n’abakobwa babiri bikekwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.
Bakimara gutabwa muri yombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire gukora iperereza mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo bajyanwe mu rukiko.
Nk’uko amakuru agera ku ISIMBI abihamya, ngo bafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ndetse n’icupa ririmo ibintu by’ifu bitaramenyekana.
Bushali ni umwe mu baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013.
Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ yaje nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare 2018 yise ‘Nyiramubande’.
Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip.

Ibitekerezo