Imyidagaduro

Ama G yasubiyemo ‘Yuda’ ya Knowless afata mu buryo bwihariye

Ama G yasubiyemo ‘Yuda’ ya Knowless afata mu buryo bwihariye

Umuraperi Ama G the Black ukunze kuririmba ku mibereho n’umubano mu bantu, yisunze Knowless Butera basubiranamo indirimbo ‘Yuda’ icurangwa cyane muri iyi minsi.

‘Yuda’ ya Knowless ikubiyemo amagambo yo ubwira umwanzi ukuri hafi ko mubana ubizi nubwo agusoma kw’itama akaguca ruhinga nyuma ajya kukugambanira. Yabanje gukorwa na Knowless muri Kina Music.

Ubu, we na Ama G the Black bayisubiranyemo. Uyu muraperi yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw ko byavuye mu gitekerezo yazamuye yumvise ari indirimbo ihuza n’ubutumwa asanzwe aririmba.

Yagize ati “Ni indirimbo numvise yanditse ku buryo bw’ubuhanga, bugendanye n’imyumvire yanjye, mpita negera nyirayo Knowless musaba ko twayisubiramo aranyemerera niko guhita tuyisubiramo.”

Yakomeje agira ati “Abantu impamvu bakunda kuvuga ko izi ari zo ‘sujet’ zanjye ni uko indirimbo nkunda gukora zigaruka mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, kandi niho inganzo inkururura injyana kuruta kuririmba umuntu umwe [...] Sinzi gusa ‘sujet’ nka ziriya nanjye ndabizi ko nzibasha.”

Mu ndirimbo Ama G asanzwe akora akomoza ku bubi bw’abantu cyangwa imibanire hari ubwo atangamo ingero rimwe na rimwe ariko muri iyi yifashe, ati “Abo bantu nkunda kuvugaho muri iyi ngibi bakubiye muri iryo jambo ryitwa ‘Yuda’ barimo, tubana na bo turabizi namwe muba mubafite ariko ibyiza ni ukubihorera umuntu agashaka izindi nshuti nyazo atari ibi ngibi by’uburyarya no kubeshyanya.”

Ama G afata Knowless nk’icyitegererezo ku bahanzi b’abakobwa

Ama G the Black ahamya ko urugendo rwa Knowless mu muziki rwagakwiye kubera icyitegererezo bagenzi be bakinjira kuko ari umuhanzi umaze kugira byinshi yigezaho.

Ama G yasubiyemo ‘Yuda’ ya Knowless afata mu buryo bwihariye

Yagize ati “Knowless ni umuhanzi mukuru, yatangiye ibi bintu kera kandi kuva kera yabikoraga neza kugeza n’ubu. Kuba nkorana na we mufata nk’umuhanzi w’icyitegererezo cyane cyane ku bahanzi wenda b’abakobwa bashaka gutera imbere gusa si no ku bakobwa gusa. Ni umuhanzi uzi kuririmba, witeje imbere abikesha ibihangano mbese ni umuhanzi mwiza.”

Ntabwo ari ubwa mbere Ama G na Knowless bakoranye indirimbo kuko bafitanye n’indi yitwa ‘Ibibazo mu bindi’. Uyu muraperi yavuze ko na gahunda y’amashusho ya ‘Yuda’ ye na Knowless iri mu mishinga.

Nyuma y’iyi ndirimbo yavuze ko afite indirimbo nyinshi cyane zihari zirimo iyitwa ‘Ikibazo cyawe’, ‘Abakozi bo mu rugo’, ‘Ndashimira’ n’izindi zizagenda zisohoka mu minsi iri imbere.
Umva hano ‘Yuda’ (Remix) by Ama G the Black & Knowless

Ama G afite imishinga myinshi iherekeje uyu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top