Amani Hakizimana wamamaye mu muziki nyarwanda mu njyana ya Hip Hop ku mazina ya Ama G The Black yarakariye bikomeye abanyamakuru bahindutse abahanzi aho abashinja kwikina indirimbo z’abandi bahanzi zikaburizwamo.
Uyu muhanzi yatangaje ibi mu kiganiro ‘Isango na Muzika’ cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2019.
Abajijwe impamvu abahanzi bamaze iminsi mu muziki batagikunze gushyira hanze alubumu nshya nyinshi, Ama G yavuze ko ari ukubera impamvu zitandukanye zirimo ubukene ku mpande zombi ndetse n’abahanzi babaye benshi.
Yagize ati “Umuvuduko wo gushyira hanze alubumu nyinshi ku bahanzi waragabanutse kubera ubukene bw’abahanzi n’ubw’abitabira ibitaramo. Ikindi ni uko abahanzi babaye benshi, abari kwitabira ibyo bitaramo, abenshi na bo babaye abahanzi.”
Ama G avuga ko n’ubwo umuntu agira impano zirenze imwe ariko nk’umunyamakuru atajya gukina indirimbo z’abandi bahanzi kandi na we ari umuhanzi ndetse ngo ujya gutera uburezi arabwibanza kuko nta muntu n’umwe wiyanga, bityo bigatuma hari indirimbo z’abandi bahanzi basanzwe zitamenyekana bikabaca intege.
Ati“Mbere habagaho abahanzi, abafana n’abanyamakuru bakina indirimbo z’abo bahanzi, ariko ubu nta munyamakuru wajya gukina indirimbo y’undi muhanzi kandi na we ari umuhanzi, abafana na bo babaye abahanzi. Nta muntu utikunda, kwikunda bibaho, abanyamakuru basigaye ari abahanzi bakikina.”
Yakomeje avuga ko ashimira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari bo basigaye bamenyekanisha indirimbo zabo kurusha radiyo na televiziyo.
Ati“Ndashimira cyane abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko batuzuye byari birangiye, ntabwo nzajyana indirimbo kuri radiyo ngo bambwire ngo irimo amagambo akomeye ntibayikina, tugendera ku byo ubuhanzi bwacu bwatubwiye ntidukora ibyo radiyo yatubwiye, bazazikine cyangwa bazireke, nta cyo bimbwiye (Je m’en foue).”
Uyu muraperi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ikibazo cyawe” ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera injyana aririmbamo ikunzwe na benshi ndetse n’ubutumwa buba mu ndirimbo ze.
Uretse kuririmba no kwandika indirimbo, Ama G The Black afite izindi mpano zitandukanye zirimo gukina filimi harimo n’ize bwite nk’iyitwa “Ngunda”, ari na ho ahera ahamya ko atabura aho anyuza ubutumwa ashaka kugeza ku banyarwanda ndetse yemeza ko yanakwifashisha imivugo.

Ibitekerezo