Aline Gahongayire yarakaje abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda
Abanyamakuru bibumbiye mu Rugaga rw’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda (RSJF) batangaje ko bashavujwe n’amashusho y’umuririmbyikazi Aline Gahongayire asuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore uririmba indirimbo zihimbaza Imana yagaragaye avuga uko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe kuko akorana n’ibinyamakuru bikomeye nk’Ijwi rya Amerika.
Mu itangazo abanyamakuru bibumbiye muri RSJF bashyize ahagaragara kuri uyu wa 27, rigashyirwaho umukono n’ubahagarariye mu mategeko, Rutaganda Joel, bamaganye amagambo ya Gahongayire.
Bavuze ko bafite uruhare mu kumenyekanisha ibihangano by’Abanyarwanda kandi ko badateze guhindura uwo murongo, nubwo hari bamwe nka Gahongayire babasuzugura.
Bati “Turasaba Abanyarwanda bose muri rusange kudaha agaciro amagambo ya Aline Gahongayire ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko yuzuye isebanya n’ubwibone bushingiye ku myumvire."

Ibitekerezo
ramadhan saidi
Ku wa 30-04-2019uyumugor nak iyo ndaya ng nigahongayire ubundi ibona irunda nde ngaha murwanda ngo arenze abandi azaje kumwanda mukuru cyank muto azumv ibimuvamwo k bimota azabash kuvuga ko afit abo arenz
Yozefu
Ku wa 28-04-2019Uyu mudamu niyo character ye kwiyumva ko yihagije. Mpamya ntanashidikanya ko ari byo byatumye adashobora kubaka ngo rukomere yewe bikaba binagoranye ko azabona undi mugabo. Nk’ibi aba yavuze bigaragaza ko afite agasuzuguro kenshi muri we.