Perezida w’ikipe ya Gasogi United, KNC yasezeranyije rutahizamu w’umunya-Ghana uheretse gutandukana na Rayon Sports, Michael Sarpong ko aramutse yemeye gusinyira iyi kipe atazabyicuza kuko bazamuha urukundo rukomeye.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko uyu rutahizamu aherutse kwrukanwa n’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka ibiri ayikinira.
KNC yavuze ko nta kipe itakwifuza kuba yatunga umukinnyi nka Sarpong cyane ko ari umukinnyi mwiza
Yagize ati“Sarpong ni umukinnyi mwiza, ntawutazi akazi Sarpong atanga ku bwugarizi bwose, ni umukinnyi ufite ubumenyi bw’umupira bwo mu rwego rwo hejuru, afite ubushake mu kibuga atanga ibyo afite byose, isaha n’isaha yagutsinda igitego. Uwo mukinnyi rero aje muri Gasogi nta byiza nkabyo akiyongera ku bandi.”
Yakomeje avuga ko agiye muri Gasogi United yaba ahuye n’abantu bazima batazigera bamuhemukira, bamwereka urukundo atigeze abona.
“Aje muri Gasogi? Yaba ahuye n’abantu bazima, nta muntu utakwifuza Sarpong, kuri Sarpong aje muri Gasogi United yaba aje mu muryango, bamubebeza akumva urukundo icyo ari cyo, twebwe ntabwo twamutererana mu bihe bikomeye.” KNC
Yasabye uyu rutahizamu gufata umwanzuro akerekeza mu ikipe ya Gasogi United kuko cyaba ari icyemezo kimwe mu byemezo byiza yaba yarafashe mu buzima bwe.

Ibitekerezo