Siporo

Abatoza 6 bambara neza muri shampiyona y’u Rwanda kurusha abandi (AMAFOTO)

Abatoza 6 bambara neza muri shampiyona y’u Rwanda kurusha abandi (AMAFOTO)

Uwambaye neza agaragara neza! Burya n’imyambarire ni kimwe mu bice bigize umukino, nubwo ikiba kigenderewe ari intsinzi ariko na none ntawakwirengagiza ko hari abatoza bafite imyambarire isigara mu mitwe ya benshi.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku batoza 6 batoza mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda bambara neza kurusha abandi.

Imyambarire ni kimwe mu bintu bishobora gutuma ugaragara bitandukanye n’abandi muri kumwe bitewe n’uko wambaye.

Yego mu mupira w’amaguru ikiba kigenderewe ni intsinzi cyangwa amanota 3, gusa n’imyambarire ni kimwe mu bigize umupira w’amaguru.

Hari abatoza bakunzwe kugarukwaho ku myambarire aho bagiye batoza hose, ubarebye wese akabona ko ikintu kitwa kwambara ari kimwe mu bintu baha umwanya cyane bituma ni yo bageze muri Stade usanga hari ababaza bati "wabonye uko uyu munsi yaje yambaye?" Hari n’abaza bafite amatsiko y’uko uwo munsi ari buze yambaye.

Uko bakurikiranye si ko barushanwa mu myambarire kuko buri umwe afite uko yabatondekanya.

Seninga Innocent - Sunrise FC

Ni umutoza utoza ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare, ni umwe mu batoza bambara neza kandi ukabona ko aberewe.

Mu makipe yanyuzemo yose yaba Police FC, Musanze FC, Bugesera FC wamushinja ikindi wenda umusaruro ariko ku myambarire ahora ari "Smart".

Haringingo Francis - Rayon Sports

Ni umurundi watoje amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Mukura VS yahesheje igikombe cy’Amahoro, Police FC, Kiyovu Sports ndetse ubu akaba ari muri Rayon Sports.

Ni umwe mu batoza benshi bemeza ko ibyo akora abizi kuko amakipe yose yatoje yagaragaje itandukaniro uretse muri Police FC.

Guhesha Mukura igikombe cy’Amahoro, gufasha Kiyovu Sports gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ubu akaba amaze imikino 6 ya shampiyona itaratsindwa cyangwa ngo anganye ni kimwe mu bigaragaza ubuhanga bwe.

Uko yita ku mitoreze ye ni nako yita ku myambarire ye, ni umwe mu batoza utazapfa kubona yatoje yambaye imyambaro y’ikipe, yambara iye aba aberewe bigaragara ko aba yabyitondeye.

Bisengimana Justin - Espoir FC

Ni umutoza na we benshi bemeza ko yambara akaberwa. Ku kijyanye n’umusaruro mu makipe yatoje yaba Sunrise FC, Bugesera FC, Rutsiro FC ntabwo byakunze kumworohera ariko imyambarire yo ntacyo wamushinja.

Mashami Vincent - Police FC

Yatoje APR FC, Bugesera FC nyuma aza kumara igihe kinini ari umutoza w’ikipe y’igihugu ubu akaba ari muri Police FC.

Mashami Vincent na we ni umutoza wita kumyambarire cyane ntabwo apfa kwambara ibyo abonye byose. Ni umwe mu batoza bambara bakaberwa.

Casa Mbungo André - AS Kigali

Umwe mu batoza bamaze imyaka myinshi batoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yanasogongeye ku buryohe bwa shampiyona zo hanze.

Nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwe kimwe n’uko no ku myambarire yamaze guca impaka, hari igihe atoza yambaye imyenda y’ikipe ariko na none ni umwe mu batoza bambara bakaberwa.

Yves Rwasamanzi - Marines FC

Rwasamanzi Yves hari ubwo atoza yambaye imyenda y’ikipe gusa na we ni umwe mu batoza iyo babishatse bambara bakaberwa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ILsh IRA
    Ku wa 13-11-2022

    I love you so much muzaduhe kuri ariya ajyanye nintambara ya M23 na FARDC

  • Gad tuyisabe
    Ku wa 9-11-2022

    Abatoza bacu rimwe narimwe barya baduha ibyishimo mukibuga ariko bakanaduhesha ishema binyuze mumyambarire nkumucyo wa kinyarwanda
    Batoza bacu murye mugaragara neza muhesha ishema igihugu cyacu muruhando mpusamahaka .

  • Gad tuyisabe
    Ku wa 9-11-2022

    Abatoza bacu rimwe narimwe barya baduha ibyishimo mukibuga ariko bakanaduhesha ishema binyuze mumyambarire nkumucyo wa kinyarwanda
    Batoza bacu murye mugaragara neza muhesha ishema igihugu cyacu muruhando mpusamahaka .

  • Mukomeza simon
    Ku wa 9-11-2022

    Mashami ku isonga

  • Providence
    Ku wa 8-11-2022

    Abobatoz bambara nez pe bahesha agaciro igihugu cyac.

  • Providence
    Ku wa 8-11-2022

    Abobatoz bambara nez pe bahesha agaciro igihugu cyac.

  • Blaise
    Ku wa 8-11-2022

    Seninga innocent....kabisa

IZASOMWE CYANE

To Top