Abanyarwenya bo muri Daymakers biteguye kurwaza imbavu abazitabira igitaramo cyabo
Japhet na 5K Etienne bibumbiye mu itsinda ry’abanyarwenya rya Daymakers barategura igitaramo cyabo cya mbere cyihariye ku wa 27 Mata 2019.
Aba basore babiri bamenyekanye cyane binyuze ku dushusho dusekeje banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Instagram, bakatwita ‘Bigomba Guhinduka’.
Mu kiganiro cyihariye bagiranye na Isimbi, bavuze ko bahinduye imikorere kuko basigaye bakoresha camera zifite amashusho meza, kandi bagakora inzenya ndende banyuza kuri Youtube.
Nyuma yo gutumirwa mu bitaramo bitandukanye kandi bakishimirwa na benshi, bahisemo gutegura igitaramo cyabo cyihariye.
Uretse abo bombi, icyo gitaramo kizaba kirimo n’undi munyarwenya umenyerewe mu Rwanda Babou wo mu itsinda rya Comedy Knights n’ababyinnyi ba Gakondo bo mu itorero Inkindi Itatse Intwari.
Bakomeje bati “Tuzabaterera inzenya zisanzwe, hanyuma tubahe no kuri Bigomba Guhinduka yuzuye. Tuzaba twicaye imbere yanyu, ushaka avuge ati ndatashye dore imbavu zirandiye…”
Igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), gitangire saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), isaha bashimangira ko izubahirizwa neza bishoboka.
Umushushyarugamba ‘MC’ azaba ari Kibonge Clapton nawe w’umunyarwenya, abashaka kwicara mu myanya ikomeye y’icyubahiro bazatanga 10 000 frw bahabwe n’icyo kunywa, iy’icyubahiro iciriritse, 5000 frw, hariho icyo kunywa, naho mu myanya isanzwe batange 2000 frw.
5k Etienne na Japhet bashimira abantu bose bakomeje kubakurikira no kubatera imbaraga mu byo bakora, bagasaba Abanyarwanda bose kuzitabira igitaramo cyabo kuko bazatahana ubwuzu.
)
Ibitekerezo