Siporo

Abandi bose twarakinanye uretse umukinnyi umwe - Sugira Ernest

Abandi bose twarakinanye uretse umukinnyi umwe - Sugira Ernest

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Rayon Sports, Sugira Ernest avuga ko abakinnyi b’abanyarwanda bose yakuze akunda bakinanye uretse Karekezi Olivier avuga ko ari na we yakuze afata nk’ikitegererezo cye.

Uyu mukinnyi aganira na ISIMBI yavuze ko yakuze akunda abakinnyi b’abanyarwanda barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshutiyamagara Ismail Kodo, Ndayishimiye Jean Eric Bakame, Ndoli Jean Claude, Haruna Niyonzima na Karekezi Olivier.

Aba bakinnyi ngo yakuze yifuza gukinana na bo ndetse inzozi ze yazigezeho uretse Karekezi Olivier.

Yagize ati"urebye abakinnyi bose twarakinanye uretse Karekezi Olivier. Kuko n’abo tutakinanye muri club twakinanye mu ikipe y’igihugu nka Ndoli, Bakame, Kodo, Haruna na Migi we twarakinanye muri APR FC."

Avuga ko umukinnyi batakinanye ari Karekezi Olivier dore ko ari n’umwe yakuze yifuza kuzakinana na we kuko ari na we yakuze afatiraho icyitegererezo.

Gusa yishimira ko ari we yaje asimbura mu ikipe y’igihugu kuko yahamagawe ubwo Karekezi Olivier yari yasezeye.

Ababazwa no kuba atarakinanye na Karekezi Olivier
Haruna na Migi bo barakinanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top