Imyidagaduro

Abakinnyi ba ruhago 5 bakurura igitsina gore cyane (AMAFOTO)

Abakinnyi ba ruhago 5 bakurura igitsina gore cyane (AMAFOTO)

Ubwiza ni kimwe mu bintu by’ibanze bituma umuntu agaragara neza akaba yakurura ibyiyumviro bya benshi bikamwongerera igikundiro, nko mu bakinnyi ba ruhago usanga benshi baba bakunzwe bitewe n’uyu mukino, gusa tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bafite ubwiza burangaza inkumi nyinshi.

Ubwiza bw’umuntu waburebera ku bintu byinshi, isura ye, indeshyo ye, uko asa, uko yambara akaberwa n’ibindi.

Ikinyamakuru Sports Virsa, cyashyize hanze abakinnyi 5 bafite igikundiro kirangaza abakobwa benshi muri 2021.

Olivier Giroud – France

Ni rutahizamu w’umufaransa ukinira Milan AC mu Butaliyani. Afite uburebure bwa metero 1.9, akaba apima ibiro 91. Ni umwe mu bakinnyi bakurura igitsina gore cyane bitewe n’indeshyo ye, imyitwarire ye, ikirenze kuri ibyo ngo afite amaso akundwa n’igitsina gore cyane, benshi baramwegereye ariko Jennifer Giroud ni we wabashije gutsindira umutima we, ubu akaba ari we mugore we.

Isco

Ni umunya – Espagne ukinira Reala Madrid, afite metero 1.78 n’ibiro 79.

Uyu mukinnyi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bambara bakaberwa muri Real, uburyo ahinduranya inyogosho kandi bikamubera, bikiyongera ku gihagararo cye n’uburyo agaragaramo, bituma yiyongera ku rutonde rw’ibihumbi by’abakinnyi bikurura abakobwa. Ubu ari mu rukundo na Sara Salamo.

Neymar Jr

Ni umusore ukinira PSG mu Bufaransa ukomoka muri Brazil, afite ubureburwe bwa metero 1.75, afite ibiro 68.

Ni umwe mu bakinnyi b’abahanga kuri iyi Si. Uburyo agaragaramo bigusha abakobwa benshi, byatumye avugwa mu rukundo n’abakobwa benshi aho muri iyi minsi ari mu rukundo na Natalia Barulich. Neymar w’imyaka 28 akaba afite n’umwana witwa Davi Lucca da Silva.

Eden Hazard

Ni rutahizamu wa Real Madrid ukomoka mu Bubiligi, afite metero 1.74 n’ibiro 74. Amaso ye ndetse n’igihagarararo cye bimushyira ku rutonde rwa bamwe mu bakinnyi beza ku Isi.

Mu bakobwa bose bamwifuje yaje gushyingiranwa na Natacha Van Honacker.

Cristiano Ronaldo

Ni rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Manchester United, afite uburebure bwa meter 1.84 apima ibiro 84.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi beza Isi yagize ndetse banegukanye ibikombe bitandukanye, ariko ibyo sibyo byatumye ajya kuri uru rutonde ahubwo ubwiza bwe, uko agaragara bikurura igitsina gore cyane, ni umukinnyi ufite igikundiro cyinshi aho ari na we cyamamare gikurikirwa n’abantu benshi ku Isi.

Yavuzwe mu rukundo n’abakobwa benshi, abandi abamushinja kuryamana na we, ariko ubu ari mu rukundo na Georgina Rodriguez bitegura kwibaruka impanga.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top