Siporo

Abakinnyi 2 bakiniraga AS Muhanga basinyiye APR FC

Abakinnyi 2 bakiniraga AS Muhanga basinyiye APR FC

Myugariro Ndayishimiye Dieudonne na Ruboneka Jean Bosco ukina inyuma ya ba rutahizamu, bamaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Aba bakinnyi bombi bakaba bari basoje amasezerano ya bo na AS Muhanga, bakaba barigaragaje mu mwaka ushize wa wa 2019-2020 aho bagiye bafasha ikipe ya bo aho ibakeneye byatumye ikipe y’ingabo z’igihugu ibabenguka.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aba bakinnyi bombi bamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 ari abakinnyi ba APR FC.

Ndayishimiye Dieudonne we akaba yifuzwaga n’amakipe menshi arimo Police FC na AS Kigali. Bivugwa hari n’imbanziriza masezrano yasinyanye n’ikipe ya Police FC ikagira n’amafaranga make imuha.

Ruboneka we akaba aje yiyongera ku mubare munini w’abakinnyi iyi kipe ifite bayifasha mu gushaka ibitego, bivugwa ko kuzana uyu musore ari uko iyi kipe hari abo ishobora kurekura itazakomezanya na bo mu mwaka utaha w’imikino.

Ndayishimye(uwa 2 uturutse iburyo mu basutamye) myugariro ushobora kubisikana na Omborenga
Ruboneka na we yamaze kua umukinnyi wa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top