Abahanzi bakomeye mu karere bahumurije Abanyarwanda binjiye mu gihe cyo #Kwibuka25
Abahanzi batandukanye bakomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo bifatanyije n’abanyarwanda mu gihe batangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bahanzi bafite amazina azwi na benshi muri aka karere bahumurije abanyarwanda muri iki gihe, harimo Lilian Mbabazi unafite inkomoko mu Rwanda, Jose Chameleone ndetse na Ali Kiba uri mu bayoboye umuziki wo muri Tanzania. Aba bose babinyujije mu butumwa bwo kuri Instagram.
Ali Kiba yashyizeho ifoto iriho ubutumwa bw’ihumure agira ati "Turabibuka, twarabakundaga kandi ntiduteze kubibagirwa."
Yunze mu rya benshi batifuza kubona habaho Jenoside ukundi asaba buri wese mu bamukurikira kuvuga ’Oya’ ku yindi iyo ari yo yose, ashimangira ko yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25.
Jose Chameleone abinyujije kuri Instagram yafashe umwanya yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anakomeza abayirokotse.
Ati “Turacyasabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana ibahe amahoro y’iteka ryose, inshuti z’abanyarwanda aho muri ku Isi hose, turi umwe.”
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi n’umunyamideli Judith Heard bakorera muri Uganda ariko bafite inkomoko mu Rwanda batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe.
Judith Heard yagaragaje ishavu mu butumwa bwe avuga ko nubwo hari benshi bavuga ko ibikomere bishirana n’igihe we atari ko abibona ahubwo biguhamaho n’aho intekerezo zakurinda, bityo akaba ari ngombwa kwibuka.
)

Ibitekerezo