Imyidagaduro

Abahanzi babiri nyarwanda bakomeye basoje amasomo ya muzika

Abahanzi babiri nyarwanda bakomeye basoje amasomo ya muzika

Umuraperi Danny Nanone ndetse n’umuririmbyi Derek Sano, bari mu banyeshuri basoje amasomo ya muzika mu ishuri ryo ku Nyundo.

Kuva muri 2018 nibwo aba bahanzi bari basanzwe baririmba, bafashe umwanzuro wo kujya kwihugura ibijyanye n’umuziki muri iri shuri ryo ku Nyundo.

Danny Nanone ni umwe mu baraperi bari bakunzwe cyane mu njyana rap igezweho (Rap New School) aho yakunzwe mu ndirimbo nka ’Ntagukoza Isoni’, ’Iri joro’ yafatanyijemo na Christopher n’izindi.

Derek Sano aheruka gusohora indirimbo ’Down For You’ yakoranye na Linda Montez.

Aba bahanzi bari mu banyeshuri 35 basoje amasomo yabo muri iri shuri, bahamya ko ubumenyi bakuye muri iri shuri buzabafasha gukorera abakunzi babo ibihangano bibanogeye.

Derek na Danny Nanone basoje amasomo y'umuziki ku Nyundo
Derek ubanza iburyo na Danny Nanone bari mu banyeshuri 35 basoje amasomo ku Nyundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ishami vida
    Ku wa 30-07-2021

    u Rwanda ruramenyesh abana baba ngavu kwirinda ibishuko biri hanzaha only not ni bigabo biheheta mura koze

IZASOMWE CYANE

To Top