Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports bitewe n’uburyo imaze iminsi irimo yitwara ariko na none bakwiye kwihangana kuko barimo kubaka ikipe izaba ikomeye.
Imyaka 3 irihiritse kuva Rayon Sports itandukanye n’impumuro y’ibikombe, gusa n’iyo urebye uburyo yiyubakamo, abakunzi bayo nta cyizere ko n’umwaka utaha bazitwara kuko irimo kwibanda mu bakinnyi bakiri bato bafite impano.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abizi neza ko abakunzi b’iyi kipe bakwiye ibyishimo ariko na none hakenewe kubaka ikipe ikomeye atari itwara ibikombe uyu munsi ikamara indi myaka 3 itarongera kugikozaho imitwe y’intoki.
Ati “Rayon Sports ifite abantu benshi bayikunda, ifite abafana bifuza intsinzi, bifuza ibyishimo, ibyo ni byo ariko na none Rayon Sports igomba kubakika ntigomba kuba Rayon Sports itwara igikombe ikabaha intsinzi igasubirayo imyaka 3 itakigaragara, itakiboneka.”
Aha ni ho yakomereje asaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports kuko nubwo bayikunda ariko na none bakwiye kwihangana bagafatanya kubaka ikipe itsinda.
Ati “Abafana turabasaba imbabazi barabyumva, ariko nubwo bayikunda bakeneye Rayon Sports yubakitse irambye ifite fondasiyo, ifite ubuyobozi, ikora kinyamwuga, iba ikipe nk’uko tubona izindi za Yanga, za Simba SC, za TP Mazembe na Raja Casablanca zikora, icyo ntabwo bacyanga ariko na none icyo tugomba kugikora, ni cyo twiyemeje, tudakoze icyo twaba twubaka ikipe y’umwaka umwe, imyaka 3 irashize no kwihangana byabayeho.”
Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 yamaze gusinyisha abakinnyi batandukanye b’abanyarwanda, ariko abenshi bakaba ari abakinnyi bakiri bato ariko bafite impano, bavuga ko ari bo ishaka kubakiraho aho izazana abanyamahanga bakomeye bazigiraho.

Ibitekerezo
Sibomana felicien
Ku wa 15-10-2022Dufite abanyamuryango 35 turashaka gushingafan club mutugirinama dukoriki
Sibomana felicien
Ku wa 15-10-2022Dufite abanyamuryango 35 turashaka gushingafan club mutugirinama dukoriki