Imyidagaduro

Abafana ba Bobi Wine barenga 80 batawe muri yombi

Abafana ba Bobi Wine barenga 80 batawe muri yombi

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu barenga 80 mu bitabiriye igitaramo cya Bobi Wine cyabereye ahitwa One Love Busabala ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2018.

Iki gitaramo cy’amateka kuri Bobi Wine wongeye kwemererwa kuririmbira imbaga nyuma yo gufungurwa, yari yacyise ‘Kyarenga’. Yaririmbiye abafana benshi bari bakumbuye umuziki we n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ‘ashaka gusimbura.’

Daily Monitor yatangaje ko hari abantu bafashwe na Polisi ya Uganda muri iki gitaramo bajyanywe kuri Sitasiyo zayo ziri ahitwa i Kabalagala na Katwe, bashinjwe ubujura, kuhanywera ibiyobyabwenge, urugomo, kurwana no kubuza umudendezo abandi.

Umuvugizi wa Polisi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko nubwo abantu benshi bafashwe muri icyo gitaramo, muri rusange abacyitabiriye yishimiye ko babaye abanyamahoro ndetse bakubaha uko gucunga umutekano wabo byari byateguwe.

Mbere y’uko iki gitaramo cyarimo abantu barenga ibihumbi 50 kiba, hari hashyizweho amabwiriza akomeye ku bifuzaga kucyitabira.

Usibye abantu barenga 80 byemejwe ko bafatiwe mu gitaramo cya Bobi Wine, urujya n’uruza rw’abashakaga kucyitabira cyangwa gutaha bakivamo rwasize hari imodoka 43 zifatiwe mu muhanda wa Entebbe kubera "kwica amategeko yo mu muhanda."

Mu butumwa butandukanye bwa Depite Bobi Wine ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje kunyurwa n’imigendekere y’igitaramo cye ntaho aravuga ku batawe muri yombi baje kumushyigikira.

Uyu muhanzi umaze igihe gito yinjiye muri politike, nubwo yari yabanje kwihanangirizwa abuzwa guhindura igitaramo cye mitingi yayo, ntibyamubujije gukomoza ku matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Uganda mu 2021.

Yavugiye muri iki gitaramo ko aziyamamariza kuba Perezida wa Uganda. Yabwiye abafana ati “Ndabibutsa kubika neza indangamuntu zanyu. Nicyo mukeneye gusa ibindi mubindekere.”

Yongeyeho ati “Ubu dusigaranye imyaka ibiri gusa. Tuzahangana n’uriya mugabo [yavugaga Museveni].”

Bobi Wine yaciye amarenga ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu 2021
Igitaramo cy’uyu muhanzi winjiye muri politike cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top