Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikomeje kwakira ibirego by’amakipe aregana gukinisha abakinnyi bafite ibyangombwa mpimbano.
Ni nyuma y’uko FERWAFA iteye mpaga 5 Espoir FC kubera gukinisha Christian Watanga Milembe ukomoka muri DR Congo utari ufite ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Hari nyuma y’uko AS Muhanga ari yo itanze ikirego muri FERWAFA. AS Muhanga ikaba ari yo yasimbuye Espoir FC mu mikino ya kamarampaka yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Nyuma y’iki kirego FERWAFA imaze kwakira ibindi birego bibiri by’amakipe yo mu cyiciro cya gatatu aregwa na yo gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa.
Ikirego cya mbere ni icya Nkombo FC yareze Nyamasheke FC guhindurira abakinnyi ibyangombwa mu mukino ubanza wa ’Playoffs’ bahuriyemo wo gushaka itike yo kujya mu cyiciro cya kabiri.
Hari mu mukino wabereye i Nyamasheke ku wa 18 Gicurasi 2024. Nkombo yareze Nyamasheke FC kuri uwo mukino kuba yarakinishije abakinnyi babiri b’abanyamahanga bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko bagendera ku byangombwa bihimbano bakina nk’abanyarwanda.
Uyu mukino warangiye Nyamasheke itsinze 2-0 byose byatsinzwe n’abo bakinnyi bafite ibyangombwa mpimbano bakinira ku mazina ya Iradukunda Tresor wari wambaye numero 10 na Niyonsenga David wari wambaye numero 5.
Ubundi mu mategeko agenga icyiciro cya gatatu avuga ko nta kipe yemerewe gukinisha abanyamahanga mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato kwigaragaza, gusa iyi kipe ya Nkombo mu kirego cya yo yanagaragaje ko mu mikino ya shampiyona isanzwe, Nyamasheke yakinishije abandi bakinnyi batatu bakomoka muri DR Congo nka Hagenimana Pierre usanzwe witwa Mushagallusa Christophe, Kwihangana Theobard ubusanzwe witwa Koko Israel na Minani Samuel ubusanzwe yitwa Buhashe Baseme Rigobert.
Ikindi kirego cyageze muri FERWAFA ni icya Classic FC aho yareze Motar FC ivuga ko mu mukino ubanza wa Kamarampaka ’Playoffs’ wabereye i Nyamirambo tariki ya 18 Gicurasi 2024 yakinishije abakinnyi batujuje ibisabwa.
Muri uyu mukino warangiye ari 4 bya Motar ku busa bwa Classic FC, Classic FC ivuga ko abakinnyi Cyishatse Aime Tito na Kayitare Jean de Dieu bari badafite ibyangombwa byo gukinira iyi kipe.
Ikomeza ivuga ko yakininishije Kehinde Noah Olutekundi udafite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda. Ngo yakinishije kandi umukinnyi wahinduriwe amazina y’umwimerere yitwa Philbert Izere. Ikirenze kuri ibyo ni uko Motar ikina idafite ibyangombwa biyemerera gukina icyiciro cya gatatu kuko ikinira ku byangombwa by’ikipe yitwa Biker Football Club.

Ibitekerezo
tuganima enock
Ku wa 22-05-2024Bayikure muri champion
tuganima enock
Ku wa 22-05-2024Bayikure muri champion