Kwibuka

Chorale Maranatha yungukiye byinshi mu gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (AMAFOTO)

Chorale Maranatha yungukiye byinshi mu gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (AMAFOTO)

Chorale Maranatha Family yagaragaje ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byabafashije gusobanukirwa amateka y’u Rwanda byimbitse no kongera kuzirikana inshingano bafite mu kubaka ejo hazaza heza.

Ni igikorwa bakoze ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026 ubwo hatangiraga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, abagize iyi chorale bavuze ko gusura uru Rwibutso byabaye ingenzi cyane, by’umwihariko ku bakiri bato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abavukiye mu buhungiro.

Berekanye ko kuri bo byari amahirwe yo kumenya amateka y’igihugu cyabo no gusobanukirwa inkomoko y’ibyabaye.

Bati “Ni umwanya udasanzwe wo kwibuka no kongera kuzirikana uburyo tugomba kubaho uyu munsi, twirinda icyatuma amateka mabi yisubiramo, ahubwo tugaharanira ubumwe n’amahoro.”

Iyi Chorale yagaragaje ko mu byo yigiye muri uru ruzinduko harimo kumenya ko ikibi kigomba kurwanywa hakiri kare. Bemeje ko kwirengagiza ibimenyetso by’ikibi ari imwe mu mpamvu bishobora gukura bikagera ku ngaruka zikomeye nk’izabaye mu mateka y’u Rwanda.

Bati "Twamenye ko kurwanya ikibi byoroshye cyane kikiri mu ntangiriro. Ni yo mpamvu tugomba guhora turi maso, ntitwirengagize ibimenyetso byacyo.”

Biyemeje guha icyubahiro abazize Jenoside, bakora ibishoboka byose kugira ngo bubake igihugu kirangwa n’ubumwe, indangagaciro nziza n’iterambere.

Maranatha yasabye abakiri bato gushishikarira kumenya amateka y’igihugu cyabo mu kuri, bayakura ku masoko yizewe.

Chorale Maranatha yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top