Hari abo baryaga imitima, abana bahabwa igikoma kirimo acide - Mibirizi
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne wamenyekanye nka Mibirizi wababariye abamwiciye nta mbabazi basabye, yavuze ko iwabo aho avuka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babicaga bakabarya imitima.}}
Ni mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi uvuka Rusizi uzwi cyane mu ndirimbo zo Kwibuka, akaba yari mu basirikare ba FPR Inkotanyi barwanye urugamba rwo kubohora igihugu bagahagarika Jenoside.
Yavuze ko ubu agiye gusohora igitabo kigaruka ku mateka y’udusozi tugera mu ijana yaririmbye mu ndirimbo ze zo Kwibuka.
Ati "Naje gusanga maze gukora indirimbo z’udusozi tugera mu 100 dutandukanye, 1995 ni bwo nakoze indirimbo ya mbere Mibirizi nyuma naje gukora n’izindi za Mugote ndakomeza n’ahandi, ariko muri cya gihe nkora indirimbo zimaze igihe n’ubu mvuye muri Nyarugenge hari indirimbo nakoreye hariya Cyahafi, y’amateka bari bakiyibuka agasozi ibyabaye."
"Ntangira kujya numva za ndirimbo zanjye ubutumwa burimo bwarushaho kuba bwiza mbwanditse mu gitabo kugira ngo abantu barusheho kumenya abyabaye kuri ka gasozi, ndavuga ngo izi ndirimbo zanjye ko zigeze mu ijana ntawazikoramo igitabo hari abantu batabona umwanya wo kumva indirimbo ariko bagasoma, ni uko nagiteguye."
Yakomeje avuga ko yaje gusanga kwandika indirimbo n’igitabo bitandukanye.
Ati "Ikibazo gusa njye ntabwo nsanzwe ndi umwanditsi, ndi umuhanzi w’indirimbo uhimba amagambo kugira ngo indirimbo ibe nziza, nari ntarandika igitabo ariko uko nagendaga nandika nungukaga amagambo meza kurushaho atuma igitabo kiba cyiza."
Yavuze ko icyatindije iki gitabo kwari ukugira ngo kizasohoke kimeze neza aho harimo buri mwihariko wa buri gasozi, ariko ahamya ko uyu mwaka kizajya hanze.
Munyanshoza kandi yavuze ko ubugome bw’abicanyi nabwo bwarutanwaga aho nk’iwabo aho bita mu Gatandara hari abicaga abantu bakabarya nk’imitima.
Ati "Hari abo bicaga bakabarya nk’imitima birazwi cyane."
Yakomeje agira ati "Ku Gasogi ka Karama ahantu bavuze ko bagiye guhungisha abana n’abagore, ntibyari kubahungisha ahubwo barabafashe babakingirana ahantu babicisha inzara."
"Inzara imaze kubica babatakera igikoma babashyiriramo acide, barakinywa barapfa."
Mibirizi avuga ko abamwiciye nta n’umwe wigeze umusaba imbabazi ariko akaba yarabababariye.
Ati "Nta muntu wigeze uza kunsaba imbabazi gusa niba ariko umutima wabo umeze wabigenza ute, njyewe kugeza ubu narabyakiriye, narabababariye hari n’abo tujya duhura tukaganira bisanzwe."
Uyu muhanzi yavuze ko ababazwa cyane n’ababa bakinangiye umutima bakanga gutera intambwe ngo basabe imbabazi, yavuze ko bakwiye kuba abagabo bagatera iyo ntambwe cyane ko igihe kigihari.
Munyanshoza Dieudonne avuka mu muryango w’abana icyenda, bane muri bo, abahungu batatu n’umukobwa umwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitekerezo