Imyidagaduro

Zuchu bivugwa ko ari mu rukundo na Diamond ararebana ay’ingwe na mushiki w’uyu muhanzi

Zuchu bivugwa ko ari mu rukundo na Diamond ararebana ay’ingwe na mushiki w’uyu muhanzi

Ishyamba si ryeru hagati ya Zuhura Othman Soud wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Zuchu, ni nyuma y’uko atavuga rumwe na mushiki wa boss we bikavugwa ko banakundana, Diamond Platnumz.

Aba bombi ikibazo bafitanye cyatumye bigera ku rwego rwo kuba nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram.

Intandaro y’uru rwango nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, bivugwa ko ari uko Zuchu yemeye gushikama mu rukundo na Diamond akanga kumurekura mu gihe yaba mushiki wa Diamond, Esma Khan ndetse na nyina batamwifuza.

Bivugwa ko ahubwo uyu muryango wifuza ko umuhungu wa bo yarongora umunyamakurukazi witwa Aaliyah.

Zuchu ubwo yari abajijwe kuri iki kibazo yagize ati "nta kibazo mfitanye na Esma. Buri munsi ashyigikira indirimbo zanjye, muri gurupe aba yandika ko ari njye muhanzi yemera. Ikindi ni mushiki wa boss wanjye, nta kibazo nagirana na we rwose."

Urukundo rwa Zuchu na Diamond rwatangiye kuvugwa mu mpera za 2021, aba bombi birinze kuba bagira byinshi babitangazaho, gusa uko iminsi yashiraga yagendaga ibatamaza aho hajyaga hanze amafoto agaragaza ko hari umubano w’ibanga uri hagati ya bo.

Urukundo rwa Diamond na Zuchu, intandaro y'ikibazo cya Esma na Zuchu
Esma Khan ntakozwa iby'urukundo rwa Zuchu na Diamond
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top