Kimenyi Yves bwa mbere yeruye ko yatandukanye ma Muyango, umukunzi we mushya
Bwa mbere Kimenyi Yves yemeje ko yatandukanye n’umugore we Muyango Claudine, ni nyuma y’igihe bivugwa aba bombi bakabica ku ruhande bakanga kugira icyo babivugaho.
Kimenyi yabitangaje mu kiganiro cya TikTok Live yakoranye na Nana ndetse na GodFather, aho yasubizaga ibibazo by’abamukurikirana.
Kimenyi akaba yahishuye ko ari mu rukundo rushya n’umugore uba muri Australia witwa Nana nubwo ISIMBI yamenye ko ashobora kuba ari agatwiko atari we mukunzi we wa nyawe.
Ubwo yabazwaga niba uyu mugore ari umukunzi we, ntiyazuyaje ahubwo asubiza ati “Wa nyawe!”
Nana nawe yagaragaje ko afitanye umubano udasanzwe na Kimenyi, avuga ko urukundo rwabo rukomeye kandi rudashira.
Mu magambo yavuze yagize ati “No mu bihe bizaza ni we, twapfa tukazuka dukundana.”
Ikiganiro cyaje gukurura amarangamutima y’abantu benshi ubwo Nana yavugaga ko abana b’impanga afite ari aba Kimenyi Yves mu kwerekana ko ibyo bavuga atari ibihuha.
Aya makuru yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane ko amaze igihe humvikana ibibazo mu rugo rwa Kimenyi na Muyango Claudine.
Nubwo nta n’umwe muri bo wari warigeze abivugaho mu buryo bweruye, ibikorwa byabo bya vuba byatumye benshi bakeka ko umubano wabo wajemo agatotsi.
Kimenyi na Muyango batangiye gukundana mu 2019, baza kwibaruka imfura yabo muri 2021, Miguel Yannis mbere yo gukora ubukwe mu 2024. Bombi bari bafatwa nk’imwe mu ngo z’ibyamamare zikunzwe cyane mu Rwanda.

Ibitekerezo