Imyidagaduro

Zari yegukanye igihembo gikomeye

Zari yegukanye igihembo gikomeye

Umuherwekazi w’umugande uba muri Afruka y’Epfo, Zari Hassan yegukanye igihembo cy’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyatanzwe na One Africa Award itegura ibi bihembo byo mu ngeri zitandukanye.

Bitewe n’ibihe bya COVID-19 ntabwo ibirori byabaye ariko abatsinze muri iri rushanwa rya One Africa Organization bazabihemberwa.

Zari akaba yegukanye iki gihembo cy’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane(Social Media Award), ni nyuma y’uminsi mike umuhungu we yabyaranye na Diamond, Nilan yegukanye igihembo cy’umwana w’icyamamare wambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhanzi Burna Boy we akaba yegukanye igihembo cy’Umuco (Cultural Influencer Award).

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icyegukanywe na Prof Salome Maswime wegukanye icya Research in Healthcare Award, Tendai Mtawarira atwara Outstanding Person in Sport Award, Fred Swaniker yegukana Excellence in Education Award na Dr Brylyne Chitsunge muri Innovation in Agriculture and Farming Award

Zari yegukanye igihembo cy'umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane
Igihembo cya Zari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ferdinand
    Ku wa 16-08-2020

    Ok ndi hano rusizi mumurenge wa nkanka zari icyogihembo aragikwi kuko numwe mubategarugori bafurika bakoresha cyane murandasi murakoze kutugezaho ayomakuru.

IZASOMWE CYANE

To Top