Zari yasubije umugore uvuga ko yari yarakoze ubukwe na Shakib akaba yaramumwibye
Umugandekazi uba muri Amerika, Nalule Shamirah Sembatya uzwi nka Mimi aheruka kuvuga ko we na Shakib Lutaaya ubu usugaye ari umukunzi wa Zari, bashakanye ndetse ko nta gatanya barahana.
Mimi yanashyize hanze impapuro zigaragaza ko we na Shakib bakoze ubukwe muri 2016 ndetse bakaba nta gatanya bigeze bahana bivuze ko akiri umugore wa Shakib mu imbere y’amategeko.
Nk’uko ikinyamakuru Nairobi News gikomeza kibitanaza ni uko nyuma y’umwaka umwe bakoze ubukwe, muri Gicurasi 2017 yatangiye gushakira Shakib Visa ngo amusange muri Amerika, gusa byose byaje kwicwa na Zari ashinja kumushukira umugabo akamukurikira kuko ari umuntu uzwi cyane.
Mu mafoto aheruka gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Shakib, Zari yabajijwe n’umwe mu bafana niba ibyo ashinjwa ari byo koko yaratwaye umugabo w’abandi, mu magambo make avuga ko ari abashaka kwamamara. Ati “Abashakisha kwamamara.”
Mu mpera z’umwaka ushize, Zari yahuye n’abo mu muryango wa Shakib aho yari yagiye kumwerekana, ni mu gihe na Shakib yiteguye guhura n’abo mu muryango wa Zari.

Ibitekerezo
mina festus
Ku wa 12-01-2023komeza muduhe amakuru
Abubajar
Ku wa 7-01-2023Nivyo