Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande wabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz yashimiye uyu muhanzi ku bwo kumuha amafaranga yo kugura imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bentley.
Kuva aba bombi bashwana muri 2018, ntibagiye bakunda kuvugana, ibibazo byabo batangiye kubikemura muri aya mezi nk’abiri ashize.
Abinyujije kuri Insta-story, Zari yashyizeho ifoto ari iruhande rw’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bentley iherekezwa n’amagambo agira ati“wakoze papa T(papa Tiffah) kungumisha ku rwego nyarwo.”
Mu kwezi gushize kwa Kamena 2020, Zari Hassan yatangaje ko Diamond yagarutse mu buzima mu rwego rwo gufasha abana babiri babyaranye.
Imodoka Zari akesha amafaranga yahawe na Diamond

Ibitekerezo