Imyidagaduro

Zari yaba yateye ikirenge mu cya Tanasha

Zari yaba yateye ikirenge mu cya Tanasha

Nyumay’uko Tanasha wahoze akundana na Diamond bakabyarana umwana yinjiye mu idini ya Islam, Zari Hassan na we wahoze akundana n’uyu muhanzi na we bivugwa ko muri iki gihe cya Mwezi Ramadhan yagarukiye idini ya Islam.

Mu kwezi gushize kwa Mata 2020, ubwo abayisilamu batangiraga igisibo cyizwi nka ‘Mwezi Ramadhan’ ni bwo Tanasha Donna yakiriwe mu muryango w’abayisalamu ‘Mwezi Ramadhan’ avuye mu bakristo.

Zari Hassan n’ubwo amazina ye yumvikana nk’izina ry’abayisalamu, muri 2019 yatangaje ko atari umusilamu.

Kuri iyi nshuro yatunguye abantu agaragaza ko na we ari mu gisibo nk’abandi bandi bayisilamu bose, ibintu abantu bahise bavuga ko uyu mugore wabyaranye na Diamond abana babiri yateye ikirenge mu cya Tanasha ajya mu idini ya Islam.

Ni ku ifoto yashyize kuri Instagram yambaye ikanzu ndende y’umukara ndetse yipfutse no mu mutwe, n’indi agaragaza ko arimo gutegura ibiryo bya nimugoroba abayisilamu barya bafunguye.

Zari yatunguye benshi agaragraza ko na we ubu ari mu gisibo
Tanasha yamaze kuba umuyisilamu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top