Imyidagaduro

Uncle Austin yasabye ko ibitaramo by’ubuntu byahagarara mu Rwanda

Uncle Austin yasabye ko ibitaramo by’ubuntu byahagarara mu Rwanda

Umuhanzi Uncle Austin yavuze ko igihe kigeze ngo abategura ibitaramo n’abaterankunga bahindure imyumvire ku bitaramo byo kwinjiriza ubuntu, ashimangira ko bishobora kuba bimwe mu bidindiza iterambere ry’abahanzi nyarwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Uncle Austin yavuze ko bidakwiye ko abantu bishyura serivisi zitandukanye kugira ngo bumve cyangwa barebe umuziki, ariko umuhanzi akagera imbere yabo bakamurebera ubuntu.

Yagize ati Abategura ibitaramo n’abaterankunga niba koko mwifuza ko umuhanzi atera imbere, gahunda y’ibitaramo by’ubuntu muyireke."

Yakomeje agaragaza ko no kumva indirimbo bisaba amafaranga, yaba ayo kugura interineti, radiyo cyangwa televiziyo, ndetse n’abashyira umuziki kuri ‘flash’ bakishyurwa, bityo ngo ntibyumvikane uburyo uwawuhanze ari we usigara atungukamo make cyangwa ntayabone.

Ati "Kumva indirimbo bisaba interineti kuri telefone cyangwa kugura Radiyo cyangwa Televiziyo, uzishyira kuri flash baramwishyura ariko uwaririmbye yaza bakamurebera ubuntu?"

Uyu muhanzi yashimye abategura ibitaramo bya Summer Country Tour byateguwe na Watuwave, avuga ko bahisemo gushyiraho amatike ahendutse aho gutegura ibitaramo byinjirwamo ku buntu.

Yavuze ko n’ubwo amafaranga y’itike yaba ari make, aba afite uruhare mu guteza imbere uruganda rw’umuziki no gufasha umuhanzi kubona inyungu iva mu bikorwa bye.

Ibitekerezo bya Uncle Austin bije mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kubera ibitaramo byinshi by’ubuntu, cyane cyane mu Ntara by’umwihariko Iwacu Muziki Festival na Summer Country Tour yahurijeho Bruce Melodie na The Ben, aho abahanzi batandukanye bataramira abaturage babanjwe kwishyuzwa amatike.

Iyi ngingo yakomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira ko ibitaramo byishyurwa ari byo byafasha umuziki kuba umwuga utunga abawukora, mu gihe abandi bavuga ko ibitaramo by’ubuntu na byo bifasha abaturage benshi kubona imyidagaduro batabashaga kwishyurira.

Uncle Austin yasabye abategura kureka gutegura ibitaramo by'ubuntu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top