Zari ni urundi rwego - Mu mvugo ikakaye mushiki wa Shakib yasabye umugore we kumuha amahoro
Mushiki wa Shakib Lutaaya akaba umukunzi wa Zari Hassan, yasabye Mimi wari warashakanye na Shakib kumuha amahoro kuko musaza we yishimye.
Nyuma y’inkuru zashyushye mu itangazamakuru z’urukundo rwa Zari na Shakib, ni bwo Mimi bashakanye na we yatoboye akavuga.
Mu Kuboza 2022 ni bwo uyu mugore usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko Shakib nubwo akundana na Zari ariko ari umugabo we basezeranye imbere y’amategeko ndetse ashyira hanze n’impapuro zibigaragaza.
Shakira, mushiki wa Shakib yasabye uyu mugore kureka kubuza amahoro musaza we ndetse ko niba ari gatanya ashaka ayimuhaye mu mwanya we.
Ati "niba usaba gatanya Shakib, nayiguhaye mu mwanya we. Ukomeje kwivanga mu mahoro ye."
Yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe yigeze amarira musaza we bityo ko akwiye kumureka.
Ati "nta kintu wamumariye mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nta nzu ya we cyangwa ubutaka yatwaye, ntabwo yigeze akubabaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mureke wenyine wigumya kumwikururaho."
Shakira kandi yavuze ko akwiye kumenya ko uwamutwaye ari Zari kandi ari ku rundi rwego.
Ati "niba wararakajwe n’uko ubu ari kumwe na Zari, Zari ari ku rundi rwego. Ni izina rinini, byihorere rwose."
Zari na Shakib urukundo rwa bo rugenda rufata intera umunsi ku munsi kugeza aho Shakib yavuye kumwerekana mu muryango we ndetse bakamwishimira.

Ibitekerezo
icyishatse david
Ku wa 28-01-2023X yafasha upcoming