Imyidagaduro

Zari mu gahinda

Zari mu gahinda

Umuherwekazi w’Umugande Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ ari mu gahinda nyuma y’uko umuryango w’uwahoze ari umugabo we wanzuye ko atagomba kuzungura imitungo y’umugabo we iri muri Uganda ko ahubwo ihabwa umuhungu mukuru w’umugabo we ari we Pinto.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, ngo iminsi mikuru ntiyagenze kuri uyu muherwekazi nyuma y’uko abwiwe ko atari we ugomba kuzungura imitungo y’uwahoze ari umugabo we Tycoon Ivan ’Don Ivan’ iri muri Uganda.

Tycoon Ivan(yavukiye muri Afurika y’Epfo arika yari afite ubwenegihugu bwa Uganda) na Zari babyaranye abana batatu b’abahungu. Mu cyumweru gishize, Zari n’abana be babiri b’uyu mugabo ari bo Raphael Junior na LilQ Quincy bavuye muri Afurika y’Epfo berekeza muri Uganda mu nama y’umuryango yagombaga kwemeza uzungura imitungo y’umugabo we iri muri Uganga, umuhungu mukuru, Pinto, ntabwo yazanye na Zari kubera kubura ibyangombwa.

Nyuma yo kwicara ku muryango, wemeje ko umuhungu wa Ivan mukuru ari we Pinto(ubu afite imyaka 18) ko ari we uzazungura imutungo ya se iri muri Uganda.

Nyirarumwe wa Pinto aganira n’itangazamakuru yagize ati“abantu bose babonye ko Pinto ari we twagize umuzungura wa Ivan Ssemwanga(se).”

Ikindi kintu cyababaje Zari ni ukuba King Lawrence wari inshuti magara y’umugabo we akaba ari n’umwe mu bagize Rich Gang izwi cyane mu gutegura ibirori muri Uganda yagizwe umuyobozi w’imwe mu mitungo ya Ivan.

Zari washakaga kuzungura imitungo yose y’umugabo we, ubu ni we uhagarariye amashuri arenga 30 ndetse na kaminuza ya Brooklyn biherereye muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana(yapfuye muri Gicurasi 2017), nyuma y’amezi 2 gusa, Zari yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga y’imodoka nyinshi ndetse n’amazu aho yahise acececekesha abavuze ko ari imitungo y’umugabo we aho yemezaga ko ari imitungo yiguriye mu mafaranga ye.

Umuhungu mukuru wa Zari na Ivan ari Pinto(ubanza ibumoso) ni we wahawe kuzungura imitungo ya se iri muri Uganda
Zari yangiwe kuzungura imitungo yo muri Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ruhebuzo jean de DIEU
    Ku wa 10-01-2020

    Nubund abagore ntarukundo bagira baba bashaka imitungo ariko nawe ntiyaviramo aho mrs

  • Ruhebuzo jean de DIEU
    Ku wa 10-01-2020

    Nubund abagore ntarukundo bagira baba bashaka imitungo ariko nawe ntiyaviramo aho mrs

IZASOMWE CYANE

To Top