Imyidagaduro

Young Grace yatangije kompanyi y’umwana we Diamante

Young Grace yatangije kompanyi y’umwana we Diamante

Umuraperikazi, Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, yamaze gufungura kompanyi mu izina ry’umwana we ya ‘Diamante Genix’ aho zimwe mu nshingano ifite ari ukwita ku bikorwa byerekeranye n’abana.

Iyi kompanyi yafunguriye umwana utaruzuza umwaka cyane ko azawuzuza muri Kanama 2020, bimwe mu byo izajya ikora harimo gufotota abana bakivuka kandi kinyamwuga n’abana bose muri rusange.

Gutunganya ibyumba by’abana, gutegura ibirori by’abana no gutunganya (decoration) aho biri bubere, ibi bikiyongeraho kwambika abana.

Diamante ni umukobwa Young Grace yabyaranye na Rwabuhihi Hubert Pique bakundanaga, akaba yari yaranamwambitse impeta amusaba ko bazabana, gusa baje gutandukana umukobwa we ataravuka. Diamante azuza umwaka tariki ya 24 Kanama 2020.

Ibyo iyi kompnyi izajya ikora
Umushoramari Diamante
Young Grace yafunguriye umwana we kompanyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Laurence MUKAHIGIRO
    Ku wa 20-06-2020

    Courage mama, nkukundira icyo gusa nta kindi, ikindi wita k’umwana wawe, uterwa ishema na Diamante.

  • va
    Ku wa 19-06-2020

    YATANGIYE GUKORA SE AHUBWO NGO AZAZE MUHE IKIRAKA !?

  • Amina
    Ku wa 17-06-2020

    Courage maman Diamente

  • Kenti dusabe
    Ku wa 17-06-2020

    Imana ikomeze kubagyeza ku ndoto. Uri umugore w’intwari pe. Mbipfurije kugyera kureeee

IZASOMWE CYANE

To Top