Imyidagaduro

Yifashishije n’ihene! Kecapu wo muri Bamenya aritegura kwibaruka

Yifashishije n’ihene! Kecapu wo muri Bamenya aritegura kwibaruka

Mukayizere Jalia Nelly wamamaye nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yashyize hanze amafoto adasanzwe agaragaza ko yitegura kwibaruka.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo yakoze ubukwe na Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka 10 bakundana.

Mu mafoto 3 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze akavugisha benshi, Kecapu ari kumwe n’umugabo we bagaragaje ko bitegura kwibaruka.

Ifoto imwe Kecapu aba yambaye akantu gakinze amabere gusa ndetse n’igice cyo hasi gasa umukara ariko inda igaragara, umugabo we yambaye nk’Abamasayi amuturutse inyuma afashe ku nda.

Indi baba bambaye nk’uko bari bambaye ariko umwe ahagaze iruhande rwa mugenzi we barebana akana ko mu jisho, Jean Luc afite ibigori ku rutugu.

Indi foto Kecapu aba akenyeye agatambaro kirabura, hejuru ku mabere akenyeye ak’umuhondo yikoreye inkooko iriho imbuto anafashe ikiziriko kirimo ihene imbere ye.

Uku ni ko Kecapu yagaragajemo ko atwite
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Robert
    Ku wa 19-01-2023

    Mbifurije amahoro

  • Claudine
    Ku wa 19-01-2023

    Ibi nugusebya umuco wacu pe!! Ibyo yakoze ntakumushima kurimo, ubi sikwiyubahisha, kwereka ko utwite sugushyira hanze inda

IZASOMWE CYANE

To Top